Huye: Umugabo yavuze icyatumye atema umugore we bari birirwanye mu kabari
Umugabo wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu mutwe, yavuze ko yamutemye kubera umujinya yatewe no kuba yaramubajije icyatumye ataha mu gicuku nyamara bari biriwe basangira akaza kumusiga mu kabari. Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akurikiranyweho gushaka kwica umugore babanaga w’imyaka 27, aho dosiye ye […]
Hagaragaye videwo ‘ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda
Hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC ari gukorerwa ihohoterwa n’abaturage bafatanyije n’umusirikare mugenzi we, bamuziza ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwita ngo ‘Umunyarwanda’. Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, yatanzweho igitekerezo na Perezida w’Umutwe wa M23, Betrand Bisimwa. Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Bertrand […]
La Haye: Umugore yavuze ko yabonye Interahamwe za Kabuga ziririmba ngo ” Mureke tubamareho”
Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi humviswe umutangabuhamya w’umugore, wahawe izina KAB086 mu kurinda umwirondoro we, na we washinje Kabuga. Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha Rashid, yavuze ko ari Umuhutukazi wari utuye ku Kimironko, mu 1992 akabona Interahamwe za Kabuga zibyina indirimbo zimeze nk’izo mu ntambara aho zavugaga ngo “mureke tubamareho, mureke tumareho izi Nkotanyi”. […]
Zelensky yasohotse muri Ukraine ku nshuro ya mbere kuva u Burusiya bwatangiza intambara
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yerekeje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho azaganira na Perezida Joe Biden ndetse akageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Zelenskyy yanditse kuri Twitter ko ari mu nzira yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gukomeza ubushobozi bw’ukwirwanaho n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Ni uruzinduko rwa mbere hanze ya […]
Kigali: Umugabo yafashwe yiba amatara y’imitako y’iminsi mikuru
Umugabo utavuzwe amazina yafashwe yiba amatara yifashishwa mu kurimbisha umujyi ku ndabo z’imikindo. Ni umuco umaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ko iyo iminsi mikuru yegereje, yaba Ubuyobozi bwawo cyangwa ubw’ibigo bitandukanye bihakorera usanga bakora amanywa n’ijoro bashakisha uko bawurimbisha imitako ku buryo bunogeye amaso. Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter ifoto y’umugabo wandikaho ko […]
Umutangabuhamya yavuze ko Interahamwe zizwi nk’iza Kabuga zari zirimo ‘Abatutsi nka Mutabazi waziyoboyeho’
Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakomeje kuri uyu wa kabiri, umutangabuhamya w’undi amushinja ko Interahamwe ze zizwi nk’Interahamwe za Kabuga, zishe Abatutsi muri jenoside, akongeraho muri izo Nterahamwe zo ku Kimironko zari zirimo Abatutsi kandi ko hari igihe cyageze zikayoborwa na Mutabazi ngo na we wari Umututsi. Uyu […]
Ubuhinde bwashyize abasirikare benshi ku mupaka n’Ubushinwa ku kigero kitigeze kubaho mbere
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuhinde, Subrahmanyan Jaishankar, yatangaje ko igihugu cye cyongereye abasirikare benshi ku mupaka n’Ubushinwa ku rugero rutari bwigere rubaho. Jaishankar yavuze ko Ubuhindi budashobora kwemera ko Ubushinwa “buhindura uko bwishakiye” uko ibintu bimeze ku mupaka nk’uko CNN yabitangaje. Ibi Jaishankar yabigarutseho ubwo yasubizaga uwari umubajije kuri iyi ngingo mu birori byateguwe na kompanyi […]
Kigali: Uwari Minisitiri w’Ubutabera Karugarama yarusimbutse, umwe arapfa abandi 10 barakomereka
Impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, yabaye ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu Zindiro mu Murenge wa Bumbogo, AKarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yagonze ibintu bitandukanye nk’inzu n’ibinyabiziga birimo imodoka yari irimo uwabaye w’Ubutabera, Karugarama Tharcisse, warusimbutse mu gihe umwe yahaguye, abandi 10 bagakomereka. Bivugwa ko yacitse […]
Fuso yacitse feri igonga abantu n’inzu z’ubucuruzi mu Zindiro
Impanuka ikomeye ahagana saa moya z’umugoroba yabereye ahazwi nka Zindiro mu Murenge wa Bumbogo mu Mujyi wa Kigali, aho ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yacitse feri igonga abantu n’inzu z’ubucuruzi. Ntiharamenyekana umubare w’abitabye Imana n’abakomeretse. BWIZA yabonye inzego z’umutekano zirimo polisi zageze ahabereye iyi mpanuka. Iyi mpanuka ibaye nyuma y’indi yahitanye babiri Kicukiro Centre. […]
Rubavu: Akurikiranyweho gukubita umuntu inkoni mu nda agapfa
Umugabo wo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho gukubita inkoni mu nda akanamutera ibuye mu mutwe bikamuviramo gupfa, yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Ni dosiye yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu mu cyumweru gishize tariki 15 Ukuboza 2022. Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wo mu Muduguru wa Gasumba mu Kagari ka Mulindi […]