Bamporiki uri mu bujurire yagize icyo abwira urukiko
Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda uherutse gukatirwa gufungwa imyaka ine, akajurira, yaburanye ubujurire, yongera kwemera ko ibyo yakoze atashyizemo ubushishozi, ariko akaba abisabira imbabazi aciye bugufi. Bamporiki witabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere. Yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyasomwe tariki 30 Nzeri 2022, […]
Umugabo w’ i Musanze wicishije umuvandimwe we amabuye yavuze icyabimuteye
Umugabo witwa Kagiraneza Jean Baptiste wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, wari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we amuziza kuba ari iwe iwabo bahaye imirima myinshi, yabihamijwe akatirwa gufungwa imyaka 25. Kagiraneza yahamijwe iki cyaha cyo kwica umuvandimwe we cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki 04 Nzeri 2022. Ubushinjacyaha burega uyu mugabo, buvuga ko […]
Hari intumwa z’u Burundi zageze mu Rwanda
Intumwa zo mu Burundi zageze mu Rwanda, aho zije gushishikariza impunzi zo muri iki gihugu gutaha. Ni igikorwa kibera mu Nkambi ya Mahama ndetse no mu Mujyi wa Kigali nk’uko RBA yabitangaje. Ku mupaka wa Nemba izi ntumwa zakiriwe n’abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo. Muri Mutarama 2021, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko […]
Abakinnyi bamwe b’Ubufaransa barwariye mu kato mbere yo gucakirana na Argentina
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) ryemeje ko abakinnyi benshi b’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa barwaye ibicurane n’inkorora, Raphaël Varane na Ibrahima Konaté bakaba ari bo ba vuba aha barwaye ntibitabire imyitozo. Myugariro Dayot Upamecano n’umukinnyi wo hagati Adrien Rabiot, kubera uburwayi ntibabonetse mu mukino wo ku wa gatatu wa kimwe cya kabiri Ubufaransa bwatsinzemo Maroc ibitego […]
Abanyamakuru bagaragaje Perezida Salva Kir yinyariye bari kuburirwa irengero, bamwe bapfuye
Hari amakuru ko abanyamakuru bose bakurikiranye umuhango Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yagaragayemo yinyariye bari kugenda baburirwa irengero umwe ku wundi, bamwe bagaragaye bapfuye. Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit yagaragaye mu mashusho yinyariye mu ruhame ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umushinga wo kubaka umuhanda muri iki gihugu mu minsi […]
Ibibazo muri Girinka: 219 zaribwe, 11 zigurishwa muri cyamunara
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Kane, yasabye Minisitiri w’Intebe gukemura ibibazo bitandukanye byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kuri gahunda ya Girinka, aho 11 zagurishijwe muri cyamunara, 219 zikibwa zikaburirwa irengero. Ibi babyanzuye nyuma yo kugezwaho ibyavuye mu isesengura rya raporo y’igenzura ryimbitse kuri gahunda ya Girinka nk’uko RBA yabitangaje. Raporo y’umugenzuzi […]
Uburusiya bwarashe misile 76 ku Mujyi wa Kharkiv usigara mu kizima
Umujyi wa kabiri ukomeye wa Ukraine, Kharkiv, wamaze amasaha nta muriro w’amashanyarazi ufite, nyuma yuko ibitero bishya by’ibisasu by’Uburusiya byibasiye stasiyo z’ingufu z’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu. Abategetsi baho bavuze ko ibikorwa-remezo icyenda by’amashanyarazi byarashweho, ubwo ku wa gatanu abasirikare b’Uburusiya barasaga misile 76 bakanagaba ibitero by’indege ntoya z’intambara zitarimo umupilote (drone). Gen Valeriy Zaluzhny […]
Malawi: Umunyarwanda afunzwe akekwaho gutera gerenade igakomeretsa abarimo Abarundi
Abantu batanu harimo Abarundi babiri, nibo bakomerekeye mu gitero cy’igisasu cya gerenade cyabereye mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka muri Malawi, nk’uko bitangazwa n’igipolisi cy’icyo gihugu, kivuga ko cyahise gita muri yombi Umunyarwanda ukekwaho kugikora. Iki gitero cyabaye ku wa Gatatu saa moya z’ijoro ku isoko rinini ryo muri iyo nkambi, uwatawe muri yombi akaba yabigize […]
Abadepite batumije abaminisititi bane
Abaminisitiri 4 n’Umunyamabanga wa Leta bagiye kwitaba inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo bitandukanye basanze mu baturage mu ngendo abadepite baheruka kugira hirya no hino mu gihugu. Bamwe mu baturage bashima ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza byabo, ariko bakagaragaza ibigikeneye kunozwa. Abadepite bavuga ko mu ngendo […]
Burera: Umusore yafashwe mu ijoro avuga ko ajyaniye umucuruzi w’ i Musanze amasashe
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, yafashe uwitwa Noheri Jean Marie Vianney ufite imyaka 20 y’amavuko, afite amapaki 600 ahwanye n’amasashe ibihumbi 120 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza ayakuye mu gihugu cya Uganda. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza […]