Ngoma: Uwaciye murumuna we umutwe bapfa 100Frw yakatiwe
Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo akamuca umutwe bapfuye igiceri cya 100Frw, akisobanura avuga ko asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, yahamijwe icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, akatirwa gufungwa burundu. Uwineza Janvier wo mu Mudugudu wa Nyakagezi mu Kagari ka Birenga […]
Perezida Kagame yavuze kuri USA n’abandi binubira Ubushinwa muri Afurika
Perezida Kagame yavuze haba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi nta we ukwiriye kuba yinubira u Bushinwa kubera ishoramari ryabwo rikomeje kwiyongera muri Afurika kandi nabo bakabikoze. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyateguwe n’ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame witabiriye inama ihuza Amerika na […]
La Haye: Umutangabuhamya yahaswe ibibazo ku mvugo “Gutema ibihuru”
Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside ryakomeje kuri uyu wa Gatatu, umutangabuhamya umushinja ahatwa ibibazo n’uruhande rwunganira uregwa, aho Umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB045 icyo yumvaga ku mvugo yo “gutema ibihuru” Kabuga ashinjwa ko yakoresheje abwira Interahamwe. Uyu mutangabuhamya, watangiye ubuhamya bwe ku wa kabiri, yahawe […]
Ngoma: Baravuga ko bemerewe inka na Perezida Kagame nyuma bagahabwa ingurube nazo zikaburirwa irengero
Bamwe mu baturage bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, baravuga ko Perezida Paul Kagame yabemereye ko bazorozwa Inka ariko batungurwa no kuba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarabahaye Ingurube, na zo bayobewe irengero ryazo. Aba baturage bageze mu zabukuru basanzwe banahabwa inkunga y’ingoboka, babwiye TV10 ko bari bizejwe inka ariko ntibazibone. […]
Umukobwa wa Perezida Ruto yaciye ibintu avuze ibiro asigaye ayoboye
Abakoresha imbunga nkoranyambaga muri Kenya batunguwe kandi baranenga ko Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko afite “Ibiro by’umukobwa wa Perezida” cyangwa “Office of the first daughter”. Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri Charlene yagaragaye yerekana abajyanye kandi bakorana nawe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 2022 YouLead […]
Babiri bapfiriye mu mpanuka Kicukiro Centre
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu babiri ari bo baguye mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa 13 Ukuboza, aho bisi itwara abagenzi ya Royal Express yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yacitse feri igonga ibinyabiziga yahuraga na byo mu nzira. Polisi ivuga ko umuntu umwe yakomeretse mu buryo bukomeye. Amashusho BWIZA yabonye, agaragaza polisi n’imbangukira gutabara […]
Abanyeshuri bahishuye uruhare rwabo muri rwaserera iri hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya INES-RUHENGERI, Ntivuguruzwa Dieudonne, avuga ko ari impamo ko bandikiye Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Uhagarariye iyo kaminuza mu mategeko, ubugira kabiri, bamusaba ko uwitwa Musanganya Faustin, umwe mu banyamuryango shingiro ba Kaminuza ya INES-RUHENGERI, yakwirukanwa kuko yahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, akanabihanirwa. BWIZA […]
Abana b’impanga icyenda basubiye muri Mali nyuma y’igihe bavukiye muri Maroc
Abana icyenda bavukiye icya rimwe bakabaho – bonyine ku isi kugeza ubu – basubiye iwabo muri Mali bameze neza nyuma y’umwaka n’igice bavutse muri Maroc bakahaguma barimo kubitaho. Izi mpanga zidasanzwe zavukiye mw’ivuriro ryigenga muri Gicurasi(5) 2021 i Casablanca muri Maroc ari naryo ryakomeje kubakurikirana. Baciye umuhigo wa Guinness World Record w’abana b’impanga benshi bavukiye […]
Hamenyekanye igihe amanota y’abasoje ayisumbuye azasohokera
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’ amanywa. Ni ubutumwa NESA yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 12 Ukuboza, ibugenera abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa bayo mu burezi. Ibizamini bisoza […]
Perezida Kagame ari mu Busuwisi
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Busuwisi, aho yitabiriye inama igaruka ku bufatanye mu iterambere, 2022 Effective Development Co-operation Summit. Bitegayijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Kagame yitabira imirimo yo gufungura iyi nama ihuriza hamwe abayobozi baganira ku bufatanye mu iterambere, hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere […]