Kamonyi: Uwigeze gushaka gusambanya inka yasanzwe asambanya ingurube yayinegekaje
Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umusore ukurikiranyweho gusambanya itungo rigufi ry’ingurube nyuma yuko bamusanze ayubikiriye yambaye ubusa, aho bikekwa ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe dore ko yigeze no gufatwa agiye gusambanya inka bakamutesha. Uyu musore watawe muri yombi, yafashwe na nyiri iri tungo mu gitondo yubikiriye iyi ngurube ari […]
Amafoto: Indi modoka yo mu bwoko bwa Howo yishe umuntu mu Ruhango, abandi barakomereka
Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yakoreye impanuka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi ihitana umuntu umwe abandi batanu barakomereka. TV1 dukesha iyi nkuru yagaragaje iyi modoka itukura yaguye munsi y’umuhanda w’igitaka. Izi modoka zo mu bwoko bwa HOWO zikomeje kugarika ingogo mu gihe abasenateri bamaze iminsi basaba ko hasuzumwa ibibazo imodoka zo […]
Ngoma: Abasore babiri basanzwe mu ijoro bari guhisha mu gihuru moto n’igare bibye
Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma, yafashe abasore babiri nyuma yo kubafatana moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE908Z n’igare bacyekwaho kwiba bakabihisha mu gihuru. Abafashwe ni uwitwa Niyitanga Gilbert w’imyaka 20 y’amavuko na Cyiza Jean Claude w’imyaka 19 bafatiwe mu mudugudu […]
Gasabo: Muhizi Emmanuel wagaragaye ahondagurwa anakururwa mu muhanda yapfuye
Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Ni nyuma y’amashusho agaragaza Muhizi ari gukubitwa ndetse anakururwa mu muhanda hagati nk’uko byatangajwe na Dr. Thierry B. Murangira, umuvugizi wa RIB. Iki cyaha bakekwaho cyabereye imbere ya kamwe mu tubari gaherereye mu Kagari […]
U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG
Umusesenguzi wa politiki mu karere k’ibiyaga bigari mu kigo international crisis group (ICG), Onesphore Sematumba, avuga ko Congo n’u Rwanda bishoboka ko byarwana intambara y’amasasu nyuma y’icyo yise amagambo atwika” buri gihe byagaragaye ko ariyo abanziriza imirwano. Perezida Paul Kagame tariki 30 Ugushyingo, ari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yashinje mugenzi we wa DR Congo […]
Bugesera: Umusore yasatswe bamusangana amafaranga y’amiganano
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukuboza, yafashe uwitwa Ndagijimana Eric w’imyaka 18 afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amiganano agizwe n’inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu Mudugudu wa Turuziramire, Akagari ka Tunda mu […]
Ishyamba si ryeru hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya Faustin uyishinja kumwigirizaho nkana
Ibintu ntabwo biratungana hagati ya Kaminuza ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya Faustin, uvuga ko ubuyobozi bwayo bukomeje kumwigirizaho nkana, bumwima inyandiko yasabye kugira ngo zimufashe kumenya uko iki kigo gihagaze, nyuma yo kumara igihe kigera ku myaka 10 adahari. Musanganya Faustin ni umwe mu banyamuryango shingiro (Membre Fondateur) ba Kaminuza ya INES-RUHENGERI. Yigeze kwirukanwa binyuranyije […]
Gen Kainerugaba ku gisubizo yahaye ‘umuzungu’ wamubajije uko RDF na UPDF bahagaze mu mirwanire
Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama wa Se mu bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ibyo ufite uruhu rwera (umuzungu), yamubajije ku bijyanye n’ingufu z’igisirikare cya Uganda, UPDF na RDF y’ u Rwanda. Uyu mujenerali abinyujije kuri Twitter yavuze ko ubwo yasubizaga uwo muzungu w’inshuti ye. Yagize ati ” Inshuti yanjye y’umuzungu vuba aha […]
Perezida Ruto yirukanye abakomiseri ba IEBC bamaganye intsinzi ye
Perezida wa Kenya William Ruto yahagaritse ku mirimo abakomiseri bane b’amatora bitandukanyije n’intsinzi ye mw’itora ryo mu kwezi kwa 8, ashyiraho itsinda ryo gukora iperereza ryo kureba niba bakurwaho. Perezidansi ni yo yatangaje ihagarikwa ry’abo bakomiseri uyu munsi kuwa gatanu. Ibyo byatangije urundi rugamba hagati ya guverinema n’abatavuga rumwe na yo. Bibaye nyuma y’uko inama […]
Musanze: Imiryango 52 imaze imyaka umunani itegereje kwimurwa amaso yaheze mu kirere
Imiryango 52 igituye mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo mu karere ka Musanze, iravuga ko imaze imyaka irenga 8 yizezwa kwimurwa ariko amaso yaheze mu kirere. Bavuga ko inzu batuyemo zishaje zimwe zenda kubagwira uko bangiwe no kuvugurura. Ibirwa 3 aribyo Cyamukira, Mwegerera na Kapyisi nibyo bigituwe. Abahatuye bagaragaza ko inzu zabo zishaje cyane, […]