Museveni yatangiye kuyobora EAC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inshingano Perezida Museveni yasimbuyeho mugenzi we Dr. William Ruto wa Kenya wari umaze umwaka uyobora uriya muryango. Museveni yashyikirijwe inshingano kuri uyu wa Gatandatu, mu nama isanzwe ya 25 y’abakuru b’ibihugu […]

FARDC yagabye ibitero hafi y’umujyi wa Sake

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatandatu zagabye ibitero mu gace ka Mushaki ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mushaki ni Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye mu mujyi wa Sake. Muri Gashyantare 2023 ni bwo M23 yafashe iriya Centre ariko iza […]

U Burundi: Leta yavuze ku bujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore bwaciye igikuba

Leta y’u Burundi yahakanye amakuru avuga ko muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore, ivuga ko abantu 11 bakwirakwije inkuru zitari zo kuri ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga ku bagabo bo mu Burundi n’amabere y’abagore baho yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru. Ku mbuga nkoranyambaga hagiye […]

Muri Katanga na ho havutse umutwe urwanya ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Tshisekedi

Umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC), watangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida Félix Tshisekedi. Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira […]

Hamenyekanye ubufasha u Burusiya buri guha Iran mu ntambara ihanganyemo na Israel na Amerika

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko u Burusiya buri guha Iran amakuru y’ubutasi ari kuyifasha kumenya aho ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherereye mu Burasirazuba bwo Hagati. Abayobozi ba Amerika bavuganye n’ibitangazamakuru nka The Associated Press na The Washington Post, bavuze ko Moscow yaba yarahaye […]

Kagame yongeye gutanga impuruza ku mikoranire ikomeje hagati ya Kinshasa, umuhungu wa Habyarimana na FDLR

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko hari imikoranire ikomeje hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’umutwe wa FDLR. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu […]

Abakomando ba RDF basoje imyitozo yihariye bari bamazemo ibyumweru 22 (Amafoto)

Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), kuri uyu wa Gatanu basoje  amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22. Ni amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. […]

Amerika igiye gukumira ‘abayobozi benshi b’u Rwanda’ ku butaka bwayo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kubuza abayobozi benshi b’u Rwanda kubona viza zibemerera gukandagira ku butaka bwazo, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Yagize iti: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika izashyiraho […]

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ari muri Tanzania

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inama agomba guhagarariramo Perezida Paul Kagame. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro, yakiriwe na Minisitiri wungirije wa Tanzania ushinzwe inganda n’ubucuruzi, Hon. Denis Londo. Biteganyijwe ko kuri uyu […]

Umunsi Iran ita muri yombi abasirikare ba Amerika

Ku gicamunsi cy’itariki ya 12 Mutarama 2016, ubwato bubiri buto bw’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari burimo kugenda mu mazi yo mu kigobe cya Perse, bwisanze bwayobye birangira abasirikare bari baburimo batawe muri yombi n’ingabo za Iran. Icyo gihe abasirikare 10 ba Amerika barimo abagabo icyenda n’umugore umwe bari mu […]