U Rwanda rugiye gucyura abaturage barwo bari muri Dubai na Bahrain

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukorana na sosiyete y’indege ya RwandAir, mu rwego rwo gucyura Abanyarwanda bari mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain. Byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Iri tangazo risaba Abanyarwanda bari muri biriya bihugu […]

U Rwanda ruravuga rumwe n’abarimo u Bubiligi ku bibazo birimo drone zikomeje kwica abanye-Congo

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ryagaragaje impungenge zikomeye ku kuba agahenge ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gakomeje kwicwa. ICG igizwe n’ibihugu birimo u Bubiligi, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, u Busuwisi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Suède iyiyoboye. […]

Umunyamerika yagizwe Umuyobozi mushya wa MONUSCO

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku wa Kane yagize Umunyamerika James Swan umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Swan agiye kuyobora ubu butumwa mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, kubera imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ibibazo by’ubutabazi ku baturage bigenda byiyongera. […]

Senateri Bahati Lukwebo mu mazi abira ashinjwa kubahuka Tshisekedi

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze icyifuzo cyo gutakariza icyizere Visi-Perezida wa kabiri wayo, Modeste Bahati Lukwebo, nyuma yo kwerura ko adashyigikiye gahunda ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yo guhindura itegekonshinga. Icyifuzo cyo gutakariza icyizere Senateri Lukwebo cyatangajwe na mugenzi we witwa, Dany Kabongo Bondanya, mbere y’iminsi icyenda gusa ngo Inteko Ishinga Amategeko […]

Umubare w’abamaze kugwa mu ntambara Iran ihanganyemo na Israel na Amerika

Abantu barenga 1,300 biganjemo abanya-Iran, ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze kugwa mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati. Ni nyuma y’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kugaba kuri Iran kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni ibitero byatumye Iran irasa ku bihugu bitandukanye mu rwego rwo guhorera abarimo Umuyobozi w’Ikirenga […]

M23 yavuze uko abakomando bayo bajya kurasa i Kisangani bagasubira mu birindiro nta wubarabutswe

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko abasirikare bawo bo mu mutwe w’abakomando bajya bajya kurasa i Kisangani, mbere yo gusubira mu birindiro byabo nta wubaciye iryera. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr Oscar Balinda. Dr. Balinda Yasubiwemo na Kigali Today agira ati: “AFC-M23 ifite amatsinda y’abakomando ajya hafi ya Kisangani, akagaba ibitero bigamije kuburizamo […]

Museveni yahishuye impamvu yanze ko Amerika ishyira ibirindiro bya gisirikare muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahishuye ko yangiye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza gushyira ibirindiro bya gisirikare mu gihugu cye, kuko gifite ubushobozi bwo kwirwanaho bidasabye ubufasha bw’ingabo z’amahanga. Museveni yavuze ko biriya bihugu byombi byamubungirije ibirindiro bya gisirikare mu rwego rwo kubaka igisirikare cya Uganda, ariko akabyanga. Ati: “Twifitiye […]

Kera kabaye umunyamakurukazi Sandra Umuhoza yafunguwe

Umunyamakurukazi Sandra Umuhoza yarekuwe by’agateganyo n’ubutabera bw’u Burundi, nyuma y’iminsi 685 yari amaze afunzwe. Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe ni bwo uyu munyamakurukazi yarekuwe, nyuma y’icyemezo cyo kumurekura cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ngozi, ku wa 27 Gashyantare. Icyakora n’ubwo yarekuwe, ntabwo yemerewe gusohoka mu gace atuyemo. Sandra Umuhoza w’imyaka 43 […]

Abantu benshi bari mu bwato bwa Iran baburiwe irengero

Ingabo zirwanira mu mazi za Sri Lanka, kuri uyu wa Gatatu zemeje ko zarokoye abantu 32 nyuma y’aho zihamagawe n’ubwato bw’ingabo zirwanira mu mazi bwa Irani ‘IRIS Dena’. Umuvugizi w’Ingabo za Sri Lanka zirwanira mu mazi, Budhika Sampath, yagize ati: “Nubwo byari birenze amazi yacu, byari mu karere kacu ko gushakisha no gutabara. Bityo twari […]

Ibitero bya Iran: U Rwanda rwaburiye Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Ambasade yarwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwo hagati. Ni mu butumwa iriya Ambasade yageneye Abanyarwanda batuye cyangwa bari mu ruzinduko mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain. Ibi bihugu byombi biri mu byo mu burasirazuba bwo hagati […]