Walikale: Kibati mu maboko ya M23 nyuma y’iminsi 3 y’imirwano

Umutwe wa AFC/M23 wisubije agace ka Kibati ko muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’iminsi itatu ukarwaniramo n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe ni bwo M23 yisubije kariya gace. FARDC, Wazalendo na FDLR nyuma yo kurushwa imbaraga, amakuru avuga ko bahise bahungira […]

Col. Nganzo wa FARDC yiciwe mu Minembwe

Colonel Joseph Nganzo Olikwa Tipi wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yiciwe mu mirwano yasakiranyije FARDC n’abayifasha urugamba n’ihuriro rya Twirwaneho na AFC/M23. Colonel Nganzo yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa Brigade ya 12 y’Ingabo za RDC ikorera mu Minembwe, gusa yanabaye umuyobozi wa Brigade ya 212 ya FARDC. Ku wa […]

Gen. Makenga yongeye kugaragara mu ruhame

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe. Ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ni bwo Makenga yagaragaye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare bo mu […]

Icyo kwisubiza Kazinga bivuze kuri M23

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri wisubije agace ka Kazinga ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uhirukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze iminsi zigafashe. Kazinga yisubijwe na M23 ahagana ku gicamunsi, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo zayo na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo. […]

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwawujyanye mu misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Muyaya usanzwe ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihigu, yatangarije ariya magambo mu kiganiro yatanze muri […]

Senateri Dr. Habineza yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe na Rusesabagina na Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe n’abarimo Paul Rusesabagina na Padiri Thomas Nahimana bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni nyuma y’ubutumwa bwanditswe kuri konti ya X iri mu mazina y’uwiyita ‘africans’ avuga ko hari amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u […]

Ingabo za M23 zari mu nkengero za Kisangani zarashe ku kibuga cy’indege cyaho

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba ari wo uri inyuma y’ikindi gitero giheruka kugabwa ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko byakozwe n’ingabo zawo zari ziri mu nkengero z’uriya mutwe mu rwego rwo gusenya za drone zarimo zitegura guhaguruka zigiye kugaba ibitero. Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe ni bwo ubuyobozi bw’intara ya Tshopo bwatangaje ko […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Amerika yafatiye RDF n’abayobozi bayo

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abayobozi bakuru bazo bigoreka imiterere y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ni bwo Amerika yafatiye ibihano RDF n’abayobozi bayo barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen […]

Amerika yafatiye ibihano RDF na ba Jenerali bayo 4

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’abasirikare bakuru bane. Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), ryatangaje abayobozi bakuru ba RDF bafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, […]

Erik Prince yaburiye Trump ku kohereza ingabo zo ku butaka muri Iran

Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yagiriye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanaba inshuti ye inama yo kutazakora ikosa ryo kohereza muri Iran ingabo zo ku butaka. Erik ubwo yari mu kiganiro ‘War Room’ cyayobowe n’umunyamakuru Steve Bannon, yavuze ko Amerika iramutse ifashe icyemezo cyo gutera Iran biciye mu ngabo […]