Perezida Kagame ategerejwe i Paris

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa, aho agomba kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za ‘nucléaire’. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, izabera i Paris ku wa 10 Werurwe 2026. Izahuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’inzego zitandukanye. Usibye Perezida Kagame, mu bandi bazayitabira harimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse n’Umuyobozi […]

‘Indege nyinshi’ z’intambara za Amerika zakoreye impanuka muri Kuwait

Minisiteri y’Ingabo za Kuwait yatangaje ko kuri uyu wa Mbere indege nyinshi z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Leta zakoreye impanuka muri iki gihugu, gusa abapilote bazo bose bashobora kuzisohokamo ari bazima. Kugeza ubu intandaro y’izo mpanuka ntiramenyekana. Minisiteri y’Ingabo za Kuwait yavuze ko yarimo ikorana na Amerika, kugira ngo hamenyekane icyaziteye. Amakuru y’ibanze aravuga […]

Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyongeye kugabwaho ibitero bya drone

Ubutegetsi bw’Intara ya Tshopo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko ikibuga cy’indege cy’umurwa mukuru w’iyi ntara, Kisangani, kuri iki cyumweru cyibasiwe n’ibitero by’indege za drone z’ubwiyahuzi zizwi nka Kamikaze. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka cy’i Kisangani, cyaherukaga guterwa na drone ku itariki ya 1 Gashyantare 2026. Icyo gihe umutwe wa AFC/M23 […]

Gicumbi: Depite Masozera yasabye abarwanashyaka ba Green Party guca ukubiri n’ingeso mbi

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gicumbi kugendera kure ingeso mbi, ahubwo bakagira uruhare mu kubahiriza gahunda za leta bahereye mu midugudu batuyemo. Iri shyaka ryabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, ubwo mu karere ka Gicumbi haberaga inama ikomatanyije n’amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi […]

Uko CIA na Mossad byanetse Khamenei wa Iran kugeza yishwe

Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), byamenyekanye ko rwari rumaze amezi menshi rugenda runono uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mbere yo y’uko yicwa ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare. Khamenei yiciwe mu bitero Amerika na Israel bagabye i Tehran, apfana n’abandi bayobozi bakomeye biganjemo ab’igisirikare cya Iran. Mbere […]

AFC/M23 yemeje ko Coloneli willy Ngoma yishwe na Leta ya kinshasa

Umutwe wa AFC/M23 wemeje bidasubirwaho ko Coloneli Willy Ngoma, yishwe na Leta ya Kinshasa Kuwa 24 Gashyantare 2026,aho Ingabo za Leta zishe amasezerano nkana zigamije cyane cyane kwica abasirikare ba M23 ndetse n’abaturage b’abasivile bari hanze y’urugamba. Ibi M23 yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 28 Gashyantare,aho yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwishe nkana amasezerano […]

Ibimenyetso by’uko Israel yishe Khamenei wa Iran bikomeje kwiyongera

Ibimenyetso by’uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei ashobora kuba yiciwe mu bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kugenda byiyongera, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Israel. Televiziyo ya Channel 12 yatangaje ko amakuru yatanzwe n’umuyobozi wa Israel utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari “ibimenyetso byinshi bigenda bigaragaza” ko uriya […]

Iran yihimuye ku bitero bya Israel na Amerika

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran, kuri uyu wa Gatandatu na yo yagabye ibitero mu bice bitandukanye mu rwego rwo kwihimura. Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko igisirikare cya Iran cyarashe ‘missile ballistique’ ndetse kigaba ibitero bya drone ku butaka bwa Israel, mu rwego rwo kuyihimuraho. Igisirikare cya Israel (IDF) […]

Icyo Trump avuga ku bitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ibitero bihuriweho Amerika na Israel bagabye kuri Iran bigamije “kurandura ibyago byihutirwa” biva mu butegetsi bwa kiriya gihugu. Trump mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yagize ati: “Hashize umwanya muto ingabo za Amerika zitangije igikorwa gikomeye cyo kurwana muri Iran. Intego yacu ni ugukingira abaturage ba […]

Israel yongeye kugaba ibitero kuri Iran

Kuri uyu wa Gatandatu, Israel yatangaje ko yagabye igitero cya gisirikare yise ko cyari icyo kwirinda mbere (pre-emptive strike) ku hantu hafitanye isano n’ibikorwa bya gisirikare n’ibikorwaremezo by’ingenzi bya Iran, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye. Ibisasu n’iturika rikomeye byumvikanye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, mu gitondo cya kare, aho ibitangazamakuru bya Leta ya Iran […]