Umuti wa Green Party ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bikomeje gutumbagira

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rirateganya guha aborozi amahugurwa y’uko bajya bikorera ibiryo by’amatungo, mu rwego rwo guhangana n’igiciro cyabyo kiri hejuru. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwabitangarije mu karere ka Gakenke, ahabereye ahatangiwe amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere. Mu byo bahuguwemo harimo uko bakora imishinga iciriritse, irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi. Umurwanashyaka […]

M23 yishe Colonel Ukwishaka wari mu bayobozi bakuru ba FDLR

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko ingabo z’umutwe wa AFC/M23 zishe Colonel Ukwishaka Nouvelle wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR. Colonel Ukwishaka wari uzwi nka Mwenesikare, yari asanzwe ashinzwe igenamigambi muri FDLR. Amakuru avuga ko Ukwishaka yiciwe muri Teritwari ya Masisi hakomeje kubera imirwano ikomeye hagati ya […]

Trump yahaye ishimwe umupilote wakomerekeye muri operasiyo yo gufata Maduro

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yambitse umudali w’ishimwe umupilote wa kajugujugu ya gisirikare wakomerekeye muri operasiyo yo gufata Nicolas Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela. Warrant Officer 5 Eric Slover w’imyaka 45 y’amavuko, yambitswe uriya mudali ubwo Trump yagezaga ku Banyamerika ijambo ngarukamwaka rizwi nka the State of the Union. Trump […]

Lt. Col Willy Ngoma yaba yamaze gushyingurwa mu ishyamba

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko Lt. Col Willy Ngoma yamaze gushyingurwa mu mashyamba yo muri Masisi, mu gihe abakunzi be bari biteze ko ashobora gushyingurwa mu cyubahiro. Bivugwa ko Ngoma yashyinguwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma y’umunsi umwe yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe muri Teritwari ya Masisi. Umunyamakuru Pero Luwara […]

Telefoni yaturutse i Kigali yaburijemo ibihano bya Amerika ku Rwanda

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaritse gahunda yo gufatira u Rwanda ibihano, nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Senateri Lindsey Graham w’umunyamerika. The Wall Street Journal yanditse ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yahamagaye Senateri Graham amusaba ubufasha bwo guhagarika umugambi wa White House wo gufatira u Rwanda ibihano. […]

Andi makuru ku gitero cya drone cyahitanye Lt. Col Willy Ngoma na bagenzi be

Amakuru mashya aravuga ko abantu 18 ari bo bapfanye na Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe wa AFC/M23, nyuma yo kugabwaho igitero cya drone n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatatu Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byari byatangaje ko byahawe amakuru y’uko abantu icyenda ari bo baguye muri […]

Gen. Dagvin Anderson wa Amerika kwa Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare byitezwe ko ahura akanagirana ibiganiro na Gen. Dagvin Anderson wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gen. Dagvin asanzwe ari umuyobozi w’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM). Amakuru avuga ko mu byo ari buganireho na Tshisekedi, […]

M23 yisubije uduce 5 yari yambuwe muri Masisi

Umutwe wa AFC/M23 wisubije uduce dutandukanye two muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ryaherukaga kutwigarurira. Amakuru atandukanye aremeza ko uduce AFC/M23 yisubije turimo Kasenyi, Luke, Katobotobo, Kaniro na Kazinga. Ku wa Gatatu bwo AFC/M23 yari yisubije agace ka Kasenyi. Utu […]

AFC/M23 yunamiye Lt. Col Willy Ngoma

Umutwe wa AFC/M23 biciye muri Benjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga uhoraho wawo, wunamiye Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cyawo, umugaragaza nk’umusirikare w’intwari uzahora azirikanwa. Mbonimpa abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Intwari ntizigera zipfa. Ni abakundwa bacu. Wari Ofisiye w’intwari ndetse n’umunyarugwiro, tuzakomeza kukuzirikana mu mitima yacu. Udusuhurize intwari zacu […]