Icyamamare Lionel Messi yavutse ku itariki nk’iyi ya 24 Kamena mu 1987

Lionel Messi kugeza ubu ufatwa nk’umwami wa ruhago yavutse ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 1987 saa 05:55h, avukira Rosario muri Argentine. Uyu munsi Lionel Messi yizihije isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko. Uyu mugabo waje kuba kabuhariwe mu mupira w’amaguru, yavukanye ubugufi bukabije ku buryo byari kugorana ko yakina umupira nk’umwuga n’ubwo yari afitemo ubuhanga butangaje. […]

Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi

Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri, umugabo witwa Ndimurwango bakundaga kwita Cobori yasanzwe yiciwe mu gishanga gihuza Akagari ka Mpare n’aka Gitwa bwo mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye. Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko ejo kuwa Mbere yiriwe mu rugo akaza kuhava nimugoroba ariko bagategereza ko agaruka bagaheba. Ndimurwango wishwe yari ari mu kigero […]

Ku itariki ya 23 Kamena 930 ni bwo inteko nshingamategeko ya mbere ku isi yashinzwe

Inteko nshinagamategeko y’igihugu cya Iceland izwi nka Althingi/Athing ni yo ikuze kurusha izindi zose ku isi, aho yashinzwe muri 930. Iyi nteko yashingiwe ahitwa Þingvellir, hari muri kilometero 45 mu burasirazuba bw’icyabaye umurwa mukuru wa Iceland ubu, Reykjavík. Iyi nteko ya Iceland no mu 1262 ubwo iki gihugu cyihuzaga na Norway yagumye ifite icyicaro muri […]

Dore igitero gikomeye cyabayeho mu mateka y’isi ku munsi nk’uyu wa 22 Kamena 1941

Hari ku itariki ya 22 Kamena mu 1941 ubwo u Budage bwagabaga igitero karundura ku Burusiya, iki gitero cyiswe “Operation Barbarossa.” Muri iki gitero kugeza ubu gifatwa nk’icya mbere cyabayeho gikomeye mu mateka y’isi, u Budage bwari bufite ingabo zigera kuri miliyoni eshatu, ibifaru by’intambara 3,000, indege 2,500, byose biyobowe na Hitler. Nubwo iki gitero […]

Ku munsi nk’uyu mu 1813: Menya uko byagendekeye ingabo z’u Bufaransa muri Espagne

Hari ku munsi nk’uyu ubwo uruhande rw’ingabo z’ibihugu nk’u Bwongereza, Portugal, na Espagne zari ziyobowe n’Umwongereza, Gen. Arthur Wellesley zakubise inshuro Abafaransa ahitwa Victoria muri Espagne bishyira akadomo ku ntambara yiswe Peninsular War. Nyuma y’uko umwami w’u Bufaransa, Napoleon Bonaparte yaherukaga gutera Portugal yahise akurikizaho Espagne kuko yari yarihaye intego yo kuzenguruka Uburayi bwose. Iki […]

Tariki nk’iyi ya 19 Kamena 1821 ntiyarihiye Ubugereki kuko bwatsinzwe urugamba n’Ubwami bwa Ottoman

Ku munsi nk’uyu, ingabo ziyobowe n’umwami w’Ubwami bwa Ottoman witwaga Sultan Muhmud II zari zihanganye n’iz’Ubugereki mu rugamba rwiswe urwa Dragasani aho Ubugereki bwashakaga ubwigenge. Ubusanzwe Ubwami bwa Ottoman, bwari bugizwe n’ibihugu bigera kuri 13 n’Ubugereki burimo, gusa mu 1821 Abagereki bashaka kuba igihugu kigenga kitagendera ku mategeko y’Ubwami bwa Ottoman ari na byo byateje […]

Kuwa 18 Kamena 1815 ni bwo Napoleon yatsinzwe urugamba ahitwa Waterloo

Hari mu gihugu cy’Ububiligi, ubwo ingabo zari ziyobowe n’uwitwa Duke of Wellington zashyize akadomo ku bushongore n’ubukaka bwa Napoleon wari warayogoje Uburayi. Napoleon Bonaparte yanditse amateka akomeye cyane ku isi by’umwihariko mu bijyanye n’intambara akaba yari Umufaransa. Bonaparte yatangiye kurwana intambara ubwo igihugu cy’Ubufaransa cyarwanaga intambara mu 1799 aho we yari ari muri Egypt gusa […]

Ku munsi nk’uyu mu 1940: U Bufaransa bwamanitse amaboko mu ntambara bwarwanagamo n’Abanazi

Ubwo Marshal Henri Petain yari asimbuye Reynaud Paul ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa, yahise atangaza ku mugaragaro ko u Bufaransa bwemeye ko butsinzwe intambara n’Abadage (Abanazi) ba Hitler. Ku munsi wakurikiyeho Gen Charles de Gaule wari utaranamenyekana ku Isi no mu Bufaransa, yahise ajya kuri radiyo mu Bwongereza, atangaza ko adashyigikiye ko u […]

Ku munsi nk’uyu mu 1963: Umugore wa mbere yagiye mu isanzure

Hari ku munsi nk’uyu ubwo Umurusiyakazi, Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu isanzure, amarayo amasaha 71. Bitewe n’igihe yamaze mu isanzure, yanahise arusha abandi Banyamerika gutindayo ugereranyije n’igihe bo bari baramazeyo. Valentina Vladimirovna Tereshkova yavukiye mu muryango ukennye ahitwa Maslennikovo mu Burusiya, hari mu 1937. Ku myaka ye 18 y’amavuko, yatangiye gukora mu […]