rudak-f385c

Axel Rudakubana wishe abana 3 yakatiwe gufungwa imyaka 52

Urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza rwakatiye Axel Rudakubana igifungo cy’imyaka 52 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana batatu no kugerageza kwica abandi bantu 10.

Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko wagaragaye mu rukiko asakuza kandi anenga ko ubuzima bwe bwo mu mutwe butitaweho, yakoze ibi byaha akiri umwana muto w’imyaka 17, tariki ya 29 Nyakanga 2024, mu gace ka Southport.

Abana bishwe muri iki gikorwa ni Alice da Silva Aguiar, Bebe King, na Elsie Dot Stancombe. Amakuru yagaragajwe n’Ubushinjacyaha avuga ko Rudakubana yishe aba bana abatera icyuma, akurikiza amabwiriza yari afite ku nyandiko y’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda yafatiwe iwe. Mu nzu ye, polisi yanahasanze uburozi bwa Ricin yakoze yifashishije ibikoresho yaguriye kuri Amazon mu 2022.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko Rudakubana yari afite imigambi yo gukora ibyaha bikomeye. Mu gihe yafatwaga yavuze amagambo ateye ubwoba, ati: “Nishimiye ko aba bana bapfuye. Biranshimishije. Ntacyo bimbwiye, ndumva ntacyo mbaye.”

Mu isomwa ry’urubanza ryo ku wa 23 Mutarama 2025, Rudakubana yagaragaye mu buryo budasanzwe asakuriza urukiko, avuga ko arwaye kandi ko akeneye umuganga. Ibi byatumye isomwa ry’umwanzuro risubikwa inshuro ebyiri mbere y’uko riba ku gicamunsi. Nubwo yagerageje kubangamira urubanza, abaganga bemeje ko afite ubushobozi bwo kwitabira isomwa ry’umwanzuro.

Nyuma yo gusuzuma impande zombi, Umucamanza Goose yasobanuye ko nubwo ibyaha Rudakubana yakoze bikwiye igifungo cya burundu, hagendewe ku kuba yari akiri umwana igihe yabikoraga, igihano cye cyarorohejwe kigirwa imyaka 52.

Uyu musore, wagiye mu bigo bitatu bitandukanye byita ku buzima bwo mu mutwe igihe yari akiri umwana, yari yarigeze gushidikanywaho mu buryo bw’ubuzima bwo mu mutwe. Gusa, ubuhamya bw’abaganga bwemeje ko yari afite ubushobozi bwo kumenya ingaruka z’ibyo yakoze.

Ku itariki ya 20 Mutarama 2025, Rudakubana yaje kwemera ibyaha byose ashinjwa, nyuma y’uko yari yabanje kwanga kugira icyo avuga ku itariki ya 17 Ukuboza 2024.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *