Mu rukundo cyo kimwe no mu buzima busanzwe hari igihe abantu bahitamo uburyo bwo gukoresha ubutumwa bugufi nk’itumanaho ariko iyo bigeze mu bakundanana hari ibyo umukobwa asabwa kwitondera.
1.Kwandikira umusore amagambo menshi
Mu gihe mukobwa/gore urimo wohererezanya ubutumwa bugufi n’uwo mukundana irende kwandika amagambo menshi cyane kuburyo uwo uyoherereje ashobora kubwinubira ahubwo ikiza n’ukugabanya ukagendera mu mujyo umwe n’uwe.
2.Gukoresha emojji nyinshi muri SMS
Gukoresha emoji ntabwo ari bibi cyane cyane iyo uyikoresheje bijyanye n’ikiganiro murimo, gusa biba ikibazo iyo umukobwa akunda kuzohereza bigasa nkaho arizo zigize ikiganiro.Ikibazo biteza n’uko uwo mukundana ashobora kugufata nkaho utari seriye(serious) cyangwa se ko wamuciye amazi.
3.Kwiha ibisobanuro kuri SMS umukunzi wawe akoherereje
Akenshi hari igihe abasore baba badashaka gukoresha amagambo menshi iyo bari kuganira n’abo bakundana.Kimwe rero mu byo abakobwa bakunda ni ugushaka kwanaliza(Analysis) ubwo butumwa bohererejwe ku buryo ashobora kwibwira ngo kanaka avuze ibi cyangwa biriya.N’ubwo ubusesenguzi Atari bubi buba bunakwiye gukorwa igihe cyose ariko nanone sibyiza ko yahita yihutira kumutekerereza, ahubwo ikiza mu gihe yaba adasobanukiwe ikintu ni byiza kuba wamubwira uti aha naha wari ushatse kwandika iki?!
4.Kwirinda kohereza ubutumwa bubishye gusoma
Umukobwa ushaka kugumana n’umusore mu mahoro,ni byiza ko yirinda kuba yamwoherereza ubutumwa butaryoheye amatwi.Urugero ni nko kumwoherereza sms zimutera umujagararo mu bwonko .
5.Kwirinda kumwoherereza sms zirimo amakosa
Nk’uko isi igendana n’ikoranabuhanga, hari igihe umuntu yandika kuri telefoni, ariko yaba atitonze ngo ashishoze mu gihe yohereza sms,ashobora gusanga yakanze ku nyuguti itariyo bityo ikaba iragiye harimo amakosa.N’ubwo kwibeshya bibaho ariko igihe bibayeho kenshi bishobora gutuma umusore yibwira ko uri ntibindeba cyangwa se ko ufite ubumenyi bucye bityo bikamubangamira.Ni byiza rero ko ugomba kugenzura ubutumwa bwawe ukabucishamo ijisho mbere yo kubwohereza.


