1769748583680

Ayra Starr arifuza Burna Boy mu kazi 

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Ayra Starr, wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats, yatangaje ko Burna Boy ari we muhanzI yifuza gukorana na we kurusha abandi bose.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Billboard, cyashyizwe ahagaragara ku wa Kane, aho yari ari kuganira na Chelley Bissainthe, wamamaye muri Love Island USA, ku bijyanye n’itangwa ry’ibihembo bya Grammy 2026, aho Ayra Starr yongeye guhatanira igihembo.

Yagize ati: “Abantu bose barabizi, Burna Boy ni we wa mbere cyane nifuje gukorana na we. Nakoranye n’abantu benshi, ariko ndacyifuza gukorana n’abandi benshi kurushaho.”

Ayra Starr yitabiriye Grammy mu cyiciro cya Best African Music Performance kubera indirimbo “Gimme Dat” yakoranye na Wizkid, yasohotse ku wa 25 Mata 2025. Urutonde rw’abahataniye ibi bihembo rwatangajwe mu Ugushyingo 2025, mu gihe ibirori bya Grammy biteganyijwe kuba ku wa 1 Gashyantare 2026.

Agaruka ku byiyumvo bye, Ayra Starr yavuze ko guhitamwo muri Grammy byamubereye ikimenyetso kimwizeza ko ari mu nzira nziza mu muziki.

Yagize ati: “Nishimye cyane. Numvaga ndi kwibwira nti ‘Nari mbizi, nari mbizi!’ Ubu buri munsi numva nishimye kandi nshimira Imana. Kumenya ko ndi umuntu umaze guhatanira Grammy inshuro ebyiri ni iby’agaciro gakomeye.”

Yavuze ko itandukaniro riri hagati yo kwitabira Grammy ya mbere n’iya kabiri ari uko iya kabiri yamuhaye icyizere kurushaho, akamenya ko ibyo akora abizi kandi abikora neza.

Ayra Starr yanavuze ku ndirimbo Gimme Dat, ishingiye ku ndirimbo 911 ya Wyclef Jean na Mary J. Blige, avuga ko atari azi inkomoko yayo kugeza ayiri mu itsinda ry’ifatwa ry’amajwi, aho Don Jazzy yamubwiye inkomoko y’iyo sample. Yongeyeho ko byamushimishije kumenya ko yari ari gufatira iyo ndirimbo muri studio ya Wyclef Jean atabizi, ibintu yavuze ko byamubereye nk’ikimenyetso cy’uko byose byari byateguwe n’Imana.

Yemeye kandi ko mu ntangiriro yumvaga ijwi rye ritameze neza, ariko kubera kwihangana no kwitanga, indirimbo yaje gusohoka imeze neza cyane.

Indirimbo Gimme Dat yari igenewe kuba iya Ayra Starr wenyine, ariko aza kongerwamo Wizkid, bituma irushaho gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *