csm_1_2168f340e0

Ba ‘Commanders’ ba RDF n’Igisirikare cya Tanzania mu nama i Nyagatare

Abayobozi b’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, bari mu nama y’umutekano y’iminsi itatu iri kubera mu karere ka Nyagatare.

Ni inama impande zombi ziri guhuriramo ku nshuro ya 12. Yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, ikaba izasoswa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi.

Ba ‘Commanders’ bayitabiriye ni abayobora ingabo zikorera ku mupaka uhuriweho n’u Rwanda na Tanzania.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ubwo bariya bayobozi bahuraga, basuzumiye hamwe ibyagezweho nyuma y’inama iheruka yibanze ku gukumira ibikorwa bitemewe ndetse no gusigasira umutekano w’abatuye ku mupaka.

Impande zombi zashimangiye akamaro k’ubufatanye burambye na gahunda zihuriweho zo guhangana n’ibibazo bigenda bigaragara, zinishimira umusaruro ushimishije umaze kugerwaho bigizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byombi.

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Pascal Muhizi, ubwo yatangizaga iriya nama yashimiye ba Perezida b’u Rwanda na Tanzania ku bw’imiyoborere yabo ifite icyerekezo, yitangira amahoro ndetse ikanitangira ukwishyira hamwe kw’akarere.

Gen. Muhizi yashimangiye ko ubuyobozi bw’abakuru b’ibihugu byombi bwateje imbere ubushake bwa politiki ndetse n’umwuka utuma ubufatanye bwa RDF na TPDF bugenda neza; mbere yo kwibutsa abayobozi b’ingabo ko kubungabunga umutekano bitareba uruhande rumwe; ahubwo ko ari inshingano rusange.

Muhizi kandi yasabye ingabo z’ibihugu byombi gukomeza kuba maso, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kwambukiranya imipaka.

Mugenzi we Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa uyobora Brigade 202 y’Ingabo za Tanzania, we yavuze ko inama zabanjirije iriya zagize uruhare mu gukemura ibibazo n’inzitizi nyinshi, bitewe n’ubwitange bukomeye bw’impande zombi.

Yavuze ko ku bw’ibyo umupaka wose hamwe n’abaturage batuye hafi yawo bafite amahoro n’ubwumvikane, ibyo ashimangira ko byagezweho biciye mu kwizerana, gukorera mu mucyo, no kumvikana.

Intumwa zo mu ngabo z’ibihugu byombi kandi zasuye abayobozi b’akarere ka Kirehe, aho zakiriwe na Meya Bruno Rangira maze bazenguruka umupaka wa Karushuga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *