csm_1_880545b66f.jpg

Ba Gen Mubarakh na Nyakarundi batangiye inshingano nk’abayobozi bashya ba RDF (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye inshingano, nyuma yo gukora ihererekanyabubasha na Gen Jean Bosco Kazura yasimbuye.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Lt Gen Muganga yagizwe na Perezida Paul Kagame Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, mu mpinduka zitandukanye yakoze mu buyobozi bukuru bwazo.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Gen Kazura wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura; ahanabereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Lt Gen Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ni umuhango w’itabiriwe na ba Ofisiye ndetse na Jenerali batandukanye bo mu ngabo z’u Rwanda.

csm_1_880545b66f.jpg

2-24.jpg

4-15.jpg

3-16.jpg

5-8.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *