Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Nzeri, Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania (TPDF) baksoje inama y’umutekano, y’abayobozi b’ingabo bakorera hafi y’umupaka, bakoreraga mu Karere ka Ngara, muri Tanzaniya. Iyi nama yashojwe impande zombi zishimira intambwe imaze guterwa kuva bahura bwa mbere mu nama yibanze ku guhagarika ibikorwa bitemewe no kongera umutekano w’imiryango ituriye imipaka hagati y’u Rwanda na Tanzaniya.

Kuri uyu wa Kane impande zombi zashimangiye akamaro k’ubufatanye burambye hamwe n’umugambi uhuriweho wo guhangana n’iterabwoba rizamuka. Bashimye kandi umusaruro ushimishije wagezweho nyuma y’inama yabanjirije iyi mu gukemura ibibazo by’umutekano bibangamira imipaka.
Muri urwo ruzinduko, izo ntumwa zasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngara, aho bakiriwe na Col Mathias Julius Kahabi, Umuyobozi w’Akarere ka Ngara.

Yashimye inama y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka, avuga ko yatumye ibihugu byombi bikemura neza ibibazo by’imipaka bisangiwe kandi bishimangira ubufatanye hagati y’abaturage baturiye imipaka.

Mu ijambo rye risoza inama, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Brigade ya 202 ya TPDF, yashimiye abitabiriye inama bose ku bwitange n’umusanzu batanze mu nama. Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka kandi ashishikariza guhanahana amakuru buri gihe hagati y’izo ngabo zombi. Yakomeje ashimangira ko ubwo bufatanye bugaragaza ubushake bw’ubuyobozi bw’ingabo zombi, buyobowe n’abagaba b’ikirenga, kugira ngo bakemure ibibazo by’umutekano bisangiwe.

Ku munsi wa mbere w’inama habaye gusura ahantu h’ingenzi ku mupaka kugira ngo hasuzumwe imbogamizi ku mutekano zugarije abaturage ku mpande zombi. Izi ntumwa zasuye ziri kumwe agace ka Mitako – Rusumo mu Karere ka Ngara, gahana imbibi n’Umurenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe, mu Rwanda.

Basuye kandi imipaka itatu ihuriweho n’u Rwanda, Tanzaniya, n’u Burundi; ahantu hazwi ko hakunda kunyuzwa magendu hakorerwa n’ibindi bikorwa bitemewe byambukiranya imipaka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzaniya (TPDF) zahuriye mu nama ya 13 y’umutekano w’abayobozi b’Ingabo zikorera hafi y’imipaka kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 19 Nzeri 2025 mu Karere ka Ngara, mu Ntara ya Kagera, muri Tanzaniya.
Intumwa za RDF ziyobowe na Brig. Gen. Justus Majyambere, Komanda wa Division ya 5 ya RDF, mu gihe intumwa za TPDF ziyobowe na Brig. Gen. Gabriel Elias Kwiligwa, Komanda wa Brigade ya 202 ya TPDF.

Byongeye kandi, abayobozi b’ingabo basuye Uruzi rwa Akagera, rutandukanya u Rwanda na Tanzaniya. Babonye ko hakenewe ingamba zihutirwa zo kurinda igishanga ibikorwa by’ubuhinzi butarambye bibangamira uruzi.