Tariki ya 30 Ukwakira 2021 habaye irushanwa ry’umukino w’amagare ryiswe iryo Gukunda Igihugu, umukinnyi Areruya Joseph aryegukana mu cyiciro cy’abagabo, Ingabire Diane aryegukana mu cyiciro cy’abagore.
Areruya nyuma yo kwegukana iri rushanwa rihuje abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ibigo byigenga birimo icy’imari, yahembwe amafaranga y’u Rwanda 80,000, Ingabire we ahembwa 60,000.
Ibi bihembo ntibyanyuze abakunzi b’uyu mukino bakoresha imbuga nkoranyambaga, babona ko bitesha agaciro uyu mukino, bikanaba igisebo ku bawufite mu nshingano.
Ku itangazo rya FERWACY ryemeza ko aba bombi begukanye iri rushanwa, rigaragaza n’ibihembo bahawe, hagaragara ibitekerezo birenga 20 hafi ya byose binenga aya mafaranga.
Uwitwa Francine Kamaliza yabwiye iri shyirahamwe ati: “Imihanda yiriwe ifunze for 80K, kandi ari taxable? byongeye why the gap between men vs women prize? Hari n’uwavuze ko iyo banner irusha agaciro ibihembo mwatanze. Uwategura amarushanwa yo mu midugudu nawe yabarusha rwose.”
Uwitwa Nzayisenga Nahayo yavuze ko amafaranga aba bakinnyi bahembwe atabasha no kubagurira umwenda bambara. Ati: “Shame on people behind preparation kbs. 80k koko, hmmm ubwo x Koko umukinnyi ajya mu irushanwa nk’iryo agahabwa amafaranga atavamo numwambaro yambaye. Discouragement ziraha.”
Hitimana we yavuze ko atari azi ko ibihembo nk’ibi bitangwa muri uyu mukino. Yatangaye agira ati: “Burya bwose ibi nibyobihembo ababantu mubahemba, nkurikije imbaraga bakoresha muzamure ibihembo naho ubundi birakabije cyane, ntihagire unyumvanabi nigiteketezo cyange.”
Uwitwa Samson abona ibihembo nk’ibi bidakwiye kujya bishyirwa ahagaragara kuko ngo bitesha agaciro umukino. Ati: “Ibi bintu nimwongera kubyemera mujye mubyigumanira nyimukajye mubishyira kuri social media. Ibi ni ugutesha agaciro umwuga w’amagare.”
Uretse abanenga ubuke bw’aya mafaranga, hari n’abandi babona ko bitari bikwiye ko hatangwa ibihembo bitandukanye hashingiye ku gitsina, bakumva ko Areruya na Ingabire bagahembwe kimwe. Barimo Mutarambirwa Chantal wabajije ati: “Kuki batanganya ibihembo?” hamwe na Silas Ngayaboshya wabajije ati: “Eeeh bose baratsinda bakitwa “winners” hanyuma bagahabwa ibihembo bitandukanye?” wasabye FERWACY kubitangaho ibisobanuro.
Muri ibi bitekerezo byose harimo umuntu umwe wanyuzwe n’ibi bihembo, ngo kubera ko igihugu kiri mu bihe bibi byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Ni Isaac Nshutiyimana wagize ati: “Ese ntago muziko turi mubihe bitoroheye igihugu?
None c murabona hatarimo agafuka k’umuceri, na akajerekani k’amavuta.”
Ku kibazo cy’amafaranga make, FERWACY yasobanuye ko biterwa n’uko amarushanwa nk’iri abera imbere mu gihugu aba ameze nk’imyitozo ku bakinnyi. Iti: “Ubundi iri ni isiganwa ry’imbere mu gihugu abakinnyi bakora nk’imyitozo bibafasha kuzamura urwego no kubonamo abahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Biriya bihembo byatanzwe ni ibigenerwa umukinnyi ku giti cye kuko Cycling ni umukino ukinwa n’umuntu ku giti cye. Ntabwo duhemba ikipe yose nkuko mu yindi mikino bigenda.Twahembye abakinnyi 15 ba mbere ku bagabo muri 58 bitabiriye na 5 mu bagore muri 14 bitabiriye.”
Ku kuba abagabo bahembwa amafaranga menshi kurusha abagore, iri shyirahamwe ryasobanuye ko biterwa no kuba badahatana ku ntera zimwe. Riti: “Dukurikije amabwiriza agenga umukino w’amagare agenwa na UCI abagabo ntibakora intera ingana n’iya abagore… Ni yo mpamvu n’ibihembo bitanganaga kuko n’imbaraga bakoresheje zitangana.”
Iri rushanwa ryakorewe mu muhanda wa Kimihurura-Remera. Abagabo bahatanye ku ntera y’ibilometero 105, Areruya akoresha amasaha 2, iminota 58 n’amasegonda 51. Abagore bahatanye ibilometero 63, Ingabire akoresha amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 31.




