Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu babiri ari bo baguye mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa 13 Ukuboza, aho bisi itwara abagenzi ya Royal Express yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yacitse feri igonga ibinyabiziga yahuraga na byo mu nzira. Polisi ivuga ko umuntu umwe yakomeretse mu buryo bukomeye. Amashusho BWIZA yabonye, agaragaza polisi n’imbangukira gutabara ahabereye iyi mpanuka ababibonye bavuga ko ” Yari ikomeye.” Polisi ntiremeza icyateye iyi mpanuka yahitanye umumotari n’umugenzi. Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2022, abamotari bagize uruhare mu mpanuka 4,252 zahitanye abantu 150, mu gihe Abanyonzi bagize uruhare mu mpanuka 1,571 zahitanye abantu 183. Muri iki gihe, abantu 617 nibo bari bamaze gupfa. Hari n’abahakuye ubumuga, abakomeretse byoroheje ndetse n’ibinyabiziga kimwe n’ibikorwa remezo byahangirikiye.


