Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu babiri baguye mu mpanuka ebyiri zabaye mu bice bitandukanye by’igihugu hagati yo ku itariki ya 24 Ukuboza no kuri Noheli nyirizina.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Umuseke ko muri rusange umutekano wagenze neza muri iyi minsi mikuru nubwo habayeho izo mpanuka.
Yagize ati: “Noheli yagenze neza, uretse impanuka ebyiri gusa. Hari iyabaye ku itariki ya 24 Ukuboza, y’umumotari wageragezaga gutambuka ku modoka bikarangira agonganye, n’indi y’igare yabereye mu karere ka Gicumbi, aho uwari uritwaye yahitanywe no kugenda ku muvuduko ukabije.”
ACP Rutikanga yasabye abaturage kwitwararika cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru aho abantu baba bafite ibyishimo byinshi.
Yagize ati: “Ni ngombwa ko abantu bakomeza kwitonda, birinda gutwara banyoye ibisindisha cyangwa kugendera ku muvuduko mwinshi. Ibyishimo ni byiza ariko bijye biba mu rugero.”
Yongeye gushishikariza ababyeyi kudasesagura mu bihe by’iminsi mikuru, ahubwo bakibuka gutekereza ku by’ibanze by’abana babo cyane cyane abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri.


