Babua wavuze ko atagikina kubera ko yanze gukoresha amarozi, yicujije, asaba imbabazi

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babua Samson Omoviare, yicujije anasaba imbabazi abakunzi n’abayobozi b’iyi kipe kubera ko yabwiye itangazamakuru ko atagikina azira ko yanze gukoresha amarozi.

Babua yabitangarije imbere ya camera y’iyi kipe nk’uko bigaragara kuri videwo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwayo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 nyuma y’imyitozo ibanziriza umukino wa shampiyona wo kuri uyu wa 11 Gicurasi.

Uyu mukinnyi wari mu batsindaga ibitego byinshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ubwo yari muri Sunrise FC kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 2020, yageze muri Kiyovu kuva icyo gihe ntiyongera kumvikana.

Olivier Karekezi watozaga Kiyovu Sports kuva muri Gicurasi 2020 kugeza tariki ya 2 Gicurasi 2021, yasobanuriye itangazamakuru ko impamvu adakinisha uyu mukinnyi ukomoka muri Nigeria ari uko atari ku rwego rwo gukina ndetse ngo na tariki ya 3 Gicurasi 2021 ntiyakoze imyitozo kuko “afite imvune”.

Babua mu kiganiro yagiranye na Bwiza yarabihakanye, avuga ko ahubwo ameze neza, ko “akabazo” k’imvune kamuvugwaho ari uko yigeze kunyerera ari mu myitozo yabanzirije umukino wa Kiyovu na Espoir, ariko akaza kubyuka.

Uyu rutahizamu yavuze ko ubundi nta kibazo afitanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugeza ku wari umutoza, Karekezi, avuga ko icyo ashaka gukora gusa ari ugukina umupira w’umwimerere utavangiwe n’amarozi.

Yaciye amarenga ko hari uwaba yaramusabye kuyakoresha kugira ngo akine ariko akabyanga, gusa ntiyigeze amuhishura. Yagize ati: “Njyewe nta kibazo mfitanye na Karekezi, nta kibazo mfitanye na Camarade, nta n’ikibazo mfitanye na Kalisa. Ikintu cyonyine nshaka ni ugukina umupira w’amaguru, umupira w’umwimerere. Sinshobora kugaragara mu marozi. Babua Samson ndi Umukristu, sinshobora gukoresha amarozi.”

Reba byinshi muri iyi nkuru https://bwiza.com/?Impamvu-yonyine-ntakina-ni-uko-nanze-gukoresha-amarozi_Babuwa-Samson

Yashoboraga kwirukanwa azira aya magambo

Nyuma yo gutangazama aya magambo, Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu akaba n’umuvugizi wayo, Munyengabe Omar yabwiye Inyarwanda ko uyu mukinnyi yahise avanwa mu mwiherero w’abakinnyi, kandi ko agomba gutanga ibisobanuro ku “ikosa” yakoze.

Munyengabe yagize ati: “Babuwa Samson yavanwe mu mwiherero ahabwa ibaruwa imusaba gutanga ibisobanuro kubera ko yarenze ku mabwiriza agenga abakozi ba Kiyovu Sports. Ikosa yakoze ni ugutangaza ibyo adafitiye uburenganzira, yagiye mu nshingano zitari ize kandi ikipe ifite umuvugizi. Twamuzanye kugira ngo adukinire adutsindire ibitego, ntitwamuzanye ngo aze kutubera umuvugizi kuko turamufite.”

Uyu muvugizi yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe nyuma yo kumva ibisobanuro by’uyu mukinnyi, bugomba kuganira ku bihano yahabwa. Ati: “Tuzicara dusuzume ikosa yakoze, impamvu yabimuteye ubundi tumugenere ibihano, ntabwo byoroshye kuko biremereye. Mu bihano yafatirwa no kwirukanwa birimo, kandi mu gihe yakwirukanwa ntabwo byaba kwirukanwa gusa hari n’ibyo yakwishyura kuko yaba yangije isura y’ikipe, ntabwo byarangirira aho ngaho”.

Yicujije, asaba imbabazi

Babua yasubiye mu mwiherero hamwe na bagenzi be. Yasobanuye icyatumye atangaza ko yasabwe gukoresha amarozi, aricuza ndetse anasaba imbabazi.

Yagize ati: “Ntabwo nari nishimye cyane kubera ko ntakinaga, si ikintu cyiza. Icyabayeho ni ubwumvikane buke hagati yanjye n’ubuyobozi. Mbikuye ku mutima, ndashaka gusaba imbabazi abakunzi, abayobozi n’abakinnyi bagenzi banjye kuba naravuganye n’itangazamakuru ntasabye ubuyobozi uburenganzira.”

Uyu rutahizamu ushobora kwifashishwa mu mukino w’uyu munsi uhuza Kiyovu na Gasogi United yavuze ko ubu intego ari ugutsinda ibitego, ikipe igacyura amanota atatu. Ati: “Ndashaka gutuma abayobozi bamwenyura.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *