546191106_24352798621070481_7230612645127946874_n

Bakoze ubukwe bambaye imyenda y’ishuri

Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria bakoze ubukwe budasanzwe bwavugishije benshi nyuma y’imyaka 18 bakundana. Icyatangaje abantu benshi ni uko mu mafoto y’ubukwe bwabo bifotoje bambaye impuzankano y’ishuri ryisumbuye bamenyaniyemo, nk’urwibutso rw’aho urukundo rwabo rwatangiriye.

Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bombi bigaga muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak. Emmanuel wari ugeze mu cyiciro cya nyuma cy’amashuri yisumbuye yahuriye na Grace, umukobwa wigaragazaga nk’ufite ubwenge n’uburanga. Emmanuel yavuze ko yakunze Grace kubera uburyo yitwaraga mu ishuri, akihuta mu gusubiza ibibazo by’abarimu kandi neza.

Aho gukomeza kuba abanyeshuri bahatana, byaje kuba amarushanwa y’urukundo. Emmanuel yavuze ati: “Byageze aho tuba nk’abarushanwa mu bumenyi, abarimu bakatugira intwari z’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa.”

Grace nyuma yabaye umuyobozi w’ishuri, amusaba kuba umwungirije, bituma barushaho kwegerana no kubaka ubucuti bukomeye. Emmanuel avuga ko Grace ari we mukobwa wa mbere yakunze by’ukuri, ndetse yanditse ibaruwa imusaba kuba inshuti ye maze Grace arabyemera. Uhereye ubwo, urukundo rwabo rwakomereje imbere kugeza n’ubu.

Ubukwe bwabo bwabereye muri Nigeria ku wa 8 Ukwakira 2025 mu muhango gakondo, bukurikirwa n’uwo gusezerana imbere y’Imana ku wa 11 Ukwakira 2025.

Mu rwego rwo kwibuka urugendo rwabo rw’igihe kirekire mu rukundo, bafashe amafoto bambaye impuzankano y’ishuri, nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rwatangiye mu buto kandi rugakura kugeza rufite ishingiro mu kubaka urugo rwabo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *