Umupagasi, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umunyamategeko, umunyapolitiki…ushatse umwite Depite cyangwa Minisitiri, uyu munsi ni umugororwa ariko urwandiko rwe ntirurasora (ntabwo ubuzima bwe bwarangiye).
Mbere na nyuma y’ibyo bigwi bye byose, Bamporiki à‰douard ni umurokore, birenzeho ni umugaragu w’Imana kandi amaze kuvugwaho gutatira igihango, yihutiye gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame ku byaha yaregwaga birimo kwaka ruswa.
Icyo gihe yasabaga imbabazi aciye bugufi, yavugaga ko atozengera na rimwe kurangwa n’imyitwarire mibi ndetse idakwiriye intore nyakuri yo ku ruhembe. Yagize ati: “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Perezida Kagame yumvishe amarira ya Bamporiki ariko yavuze ko uyu yagiye afatwa kenshi akosa ndetse anabisabira imbabazi ariko ntahinduke. Yagize ati: “Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha.”
Dusesenguye imvugo ya Perezida Kagame, dusanga ataranze guha imbabazi intore Bamporiki ahubwo yifuje ko ahanwa nk’umuntu wakagombye kuba intangarugero mu budakemwa mu mico n’imyifatire.
Kumuhana
Umurengwe, kwirata, kwibagirwa vuba n’ibindi byinshi byavuzwe kuri Bamporiki wavuye kure akoresheje imitsi, ubwenge ndetse n’amahirwe amahirwe aramusekera, akundwa n’Umukuru w’Igihugu ariko nyuma amutenguha atya.
Tariki ya 23 Mutarama 2023, Bamporiki yakatiwe igifungo cy’imyaka 5, acibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30. Yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Nta mvura idahita
Niba Bamporiki asenga by’ukuri ndetse akaba yarasabye imbabazi biturutse mu ndiba z’umutima, akemera kwihana bitari bya nyirarureshwa, azazihabwa, kuko imfura zihorana imbabazi n’amata ku ruhimbi.
Ntabwo Bamporiki ari uwa mbere cyangwa uwa nyuma Perezida Kagame yaba ababariye, gusa bizafata igihe kandi “Bucya bwitwa ejo.”
Bamporiki azahabwa uwuhe mwanya?
Ku gitekerezo cyanjye, mu gihe chose Bamporiki aramutse ababariwe, agataha mu rugo yitwaye neza, ashobora kuzagirwa umuyobozi mukuru wa ADEPR ku rwego rw’igihugu kuko afite ubushobozi bwo gushyira iri torero ku murongo kuko ni ryo abereye umuyoboke.
Namara guhabwa uyu mwanya, akabihagararamo neza, bizamugarurira icyizere gikomeye, bifashe abo muri iri torero kongera kuba umwe.
Gereza ni ishuri ku munyabwenge, ni igihano ku mupfapfa, kandi Umunyarwanda yagize ati: “Umugabo mbwa aseka imbohe.”
Gaston Rwaka


