Bible-Verses

Bamwe basoza mu marira, abandi mu mbyino

Umunsi wa nyuma wa buri kintu, n’umunsi wa marira. Amarira aterwa n’agahinda, cyangwa aterwa n’umunezero. Gusa ni bacye bawitegura.

Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo,….
(Umubwiriza 7:8)

Abantu benshi bakunda gutangirana ibintu n’ibikabyo byinshi, ikirori cyitwa launching akenshi kiza giteye ubwoba, cyangwa se gutangiza gahunda umuntu yifuza ko yitabirwa n’abantu benshi, rikana menyekana cyaneee.

Uyu munsi n’itariki ya nyuma y’ukwezi, benshi mubawutangiye, ntibawusoje. Wowe nanjye turigusoza uku kwezi, twagiruwe ubuntu budasanzwe. Ntacyo twarushije abandi, cyeretse kuba itariki itaragera.

Byampaye isomo ivuga iti uzajye unezerwa igihe cyose ugeze ku iherezo ry’ikintu, kuko n’ikimenyetso y’uko Umwami yaguherekeje. N’umunsi wogusubiza amaso inyuma, tukareba ubwoba n’ibibazo twanyuzemo, ariko ntibyaduhitana. Bikongera kunyibutsa ko n’ibikomeye nanyuzemo, sinari nzi ko nzabivamo amahoro, ariko buri ikintu kigira iherezo ryacyo.

Wowe uri kurira, hari igihe uzahozwa, wowe ushonje, hari igihe uzarya, wowe usuzuguwe harigihe uzubahwa. Ntukishire hejuru kuko bakuvuga neza, gusa iherezo ntiragera. Wowe, wifata nk’umu star, ukikijwe n’abagufana bati ntusanzwe, tegereza iherezo ryabyo, n’iryo rizakwereka ko udasanzwe.

Hari abakinyi bakomeye barangije nabi, abacuruzi barangiza nabi, abafite amashuri menshi barangije nabi, abamamaye barangije nabi….

Umunyabwenge atekereza k’umunsi wa nyuma y’ibyiza abona, agahitamo iherezo riganzwamo n’Imana.

Icyazanye Yesu, nikugira ngo iherezo ryacu muri iyi si, rizabe itangiriro ryacu m’ubuzima bw’iteka ryose. Ikibabaje, n’uko ritari rya buri wese. Cyeretse abazi ko kurangiza biruta gutangira.

Shalom,
Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *