Nyuma y’amasaha make Perezida Donald Trump ashyize umukono ku itegeko rirengera ibirango bibumbatiye amateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’ibibumbano, inzibutso n’ibishushanyo, abantu bane bakekwaho kugerageza gusenya ikibumbano cya Andrew Jackson wabaye Umukuru w’iki gihugu batawe muri yombi kuri uyu wa 27 Kamena 2020.
Abakurikiranwe ni Conor Judd na Ryan Lane bagaragaye mu mashusho bagerageza guhirika iki kibumbano, hiyongereyemo Lee Cantrell na Graham Lloyd nabo bashinjwa kugira uruhare muri iki gikorwa.
Aba banyamerika batawe muri yombi bagerageje guhirika iki kibumbano ubwo bari mu myigaragambyo y’urupfu rw’umwirabura, George Floyd wishwe n’umupolisi tariki ya 25 Gicurasi 2020. Kugerageza gusenya iki kibumbano n’ibindi bikorwa by’urugomo byari byivanze muri iyi myigaragambyo byababaje cyane Perezida Donald Trump, bamwe batabwa muri yombi ku iteko rye.
Iri tegeko yasinye kuri uyu wa 27 Kamena ryamuhaye ububasha bwo gutegeka inzego z’iperereza nka FBI kugira ngo zishakishe aba ‘banyabyaha’, mu kanya gato zihita zishyira hanze itangazo ribashakisha. Nk’uko itangazo rya polisi ribivuga, umuntu ufite amakuru kuri aba bashakishwa, yasabwe kuyatanga mu buryo bw’ibanga kugira ngo bafatwe.
Ikibumbano cya Andrew Jackson
Maj. Gen. Andrew Jackson yari umusirikare mukuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarabaye Perezida wa 7 w’iki gihugu kuva mu 1829 kugeza mu 1837.
Andrew Jackson yayoboye urugamba rwabereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa New Orleans muri Mutarama 1815 rwari ruhanganishije ingabo z’u Bwongereza zari ziyobowe na Maj. Gen. Sir Edward Pakenham. Uru rugamba rwaguyemo Komanda Pakenham tariki ya 8 Mutarama.
Amerika n’u Bwongereza byari bimaze igihe kinini biri mu ntambara kugeza muri Kanama 1812, ubwo impande zombie zasinyaga amasezerano y’amahoro. Gusa ariko Gen. Pakenham yahawe ibwiriza ryo guca inyuma, agakomeza gushoza urugamba, abikora muri Nzeri 1814.
Ibihugu byakomeje gushyamirana bya hato na hato kugeza icyo gihe Gen. Andrew yatsindiye u Bwongereza bwari gukomeye cyane muri icyo gihe mu buryo budasubirwaho, ikaba ari yo mpamvu nyamukuru yubakiwe iki kibumbano mu mbuga ya Lafayette iri muri Washington DC.
Imiterere y’ikibumbano
Iki kibumbano cyuzuye mu 1852 nyuma y’imyaka ibiri Andrew Jackson apfuye, gikozwe mu ibuye rya ‘bronze’. Gifite uburemere bwa toni 15, kikaba kigaragaza gihagaze ku kibuye cy’umweru, uyu musirikare yicaye ku ifarashi, yambaye imyambaro ya gisirikare bishushanya uko yari ameze mu rugamba rwa New Orleans.
Mu kiganza cy’iburyo, Gen. Andrew yazamuye ingofero, ukuboko kw’ibumoso agufatishije ifarashi. Ifarashi yicayeho nayo yazamuye amaguru abiri y’imbere, isa n’iyiteguye gusimbuka.
Iki kibumbano cyahanzwe n’umunyabugeni Robert Mills utarigeze amenya Andrew Jackson, ashingiye ku gitekerezo cy’abarimo John Peter Van Ness wari waragitangiye ariko agapfa atacyujuje.


