Mu gihugu cya Bangladesh haravugwa inkuru y’ icamugongo, nyuma y’uko indege ya gisirikare iguye hejuru y’ishuri mu murwa mukuru wa Dacca, igahitana abantu 20 biganjemo abarimu n’ abanyeshuru abandi basaga 170 bagakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere tariki 21 Nyakanga ubwo iyi ndege ya gisirikari ifte nomero F-7 BJI yakorewe mu Bushinwa yari mu myitozo isanzwe ya gisirikare ikaza kugwa ku nyubako y’ishuri rya Milestone School and College riri hafi y’ikibuga cy’indege cya gisirikare.
Ni ibintu byateye akavuyo n’ubwoba bwinshi ndetse bukabije mu banyeshuri n’abaturage batuye hafi aho, aho abatangabuhamya bavuze ko iyo ndege yabanje kumvikana mu ijwi ridasanzwe ubwo yari mu kirere mbere yo kugwa hejuru y’ ishuri.
Muhammad Yunus uyoboye guverinoma y’inzibacyuho ya Bangladesh, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ati:“Iyi mpanuka iteye agahinda ku gihugu cyacu. Turihanganishije imiryango yabuze ababo kandi twizeje ubufasha bwihuse ku bakomerekejwe na yo.” Yongeyeho ko yahise asaba iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi impanuka.
Perezida Muhammad Yunus w’ inzibacyuho kandi yashimangiye ko ubufasha buzagera kuri buri muryango wahuye n’icyo cyago ndetse hakazashyirwaho n’uburyo bwo gussana iri shuri ryangirijwe n’ iyi mpanuka mu buryo butekanye.
Umunyeshuri warokotse iyi mpanuka yagize ati:“Twari turi mu ishuri twiga, twumva urusaku rwinshi kandi rudasanzwe mu kirere, hashize akanya tubona umwotsi mwinshi umeze nk’ igihu urabuditse ari nako urusaku rukomeye rukomeza kwiyongera, tubona ishuri twarimo rituguye hejuru abenshi muri bagenzi bacu ntibabashije kurokoka.”
Inzego z’umutekano zahise zohereza indege zindi za gisirikare gutabara, basohora abakomeretse, abandi bahabwa ubutabazi bwihuse, abandi boherezwa mu bitaro bya gisirikare byahise bifata iyambere mu kwakira inkomere.
Abaturage batuye Dacca batangaje ko batewe impungenge no kuba ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorerwa mu duce dusanzwe dutuwe n’abasivile, bityo bakagaragaza ko hakwiye kwigwa uburyo ibyo bikorwa byajya bikorerwa kure y’ibikorwa remezo by’abaturage.
Bangladesh ni kimwe mu bihugu bikomeje guhangana n’ibibazo by’ubwikorezi n’ibikorwa by’ingabo bikorerwa hagati mu mugi. Iyi mpanuka yongeye gushimangira ko hakenewe ingamba zikomeye mu mutekano w’indege n’imitunganyirize y’ibikorwa bya gisirikare, cyane cyane mu mijyi minini nka Dacca.
Iyi si yo mpanuka ya mbere ibaye muri Bangladesh kuko no Mu 1984, indege ya gisirikare ya Bangladeshnubundi yaguye muri Dacca, ihitana abantu benshi barimo n’ abasivile; Muri 2012, nabwo indege yaguye mu misozi ya Bandarban, ihitana abasirikare bose bari bayirimo.
Muri 2018, indege y’isosiyete US-Bangla Airlines yavaga Kathmandu muri Nepal iguye ku kibuga cy’indege cya Tribhuvan, ihitana abantu 51, na none kandi Mu myaka yashize, hari izindi mpanuka zitandukanye zaguyemo abasirikare benshi zigahitana n’ abasivili, ahanini ngobigaterwa n’ ibikoresho by’igisirikare bishaje.


