7296f3f0-a962-11f0-b4ad-47ee312ae477.jpg

Bangladesh: Inkongi y’umuriro mu ruganda rukora imyenda yahitanye byibuze 16

Nibura abantu 16 bapfuye nyuma y’umuriro mwinshi wibasiye uruganda rw’imyenda muri Bangladesh, abayobozi bakaba batangaza ko umubare ushobora kuzamuka.

Serivisi ishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yatangaje ko imirambo 16 yakuwe aho ariko abantu bahiye ku buryo utabamenya.

Ku wa Kabiri, abavandimwe bahangayitse bari bateraniye hanze y’uruganda rw’amagorofa ane mu gace ka Mirpur i Dhaka, mu murwa mukuru, bashaka ababo bataraboneka nk’uko tubikesha BBC.

Inkongi y’umuriro yibasiye uruganda ahagana mu masaha ya saa sita, yazimye nyuma y’amasaha atatu. Ubuyobozi bwavuze ko ariko ububiko bw’ibinyabutabire byegeranye bwakomeje gushya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *