Kuri uyu wa Kane, uwahoze ari Minisitiri w’Imari muri Mauritania, Sidi Ould Tah, yatorewe kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), nyuma y’amatora yakozwe mu nama ngarukamwaka ya banki yabereye muri Cote d’Ivoire.
Azasimbura Akinwumi Adesina, umuhanga mu bukungu wo muri Nigeria uzava ku murimo ye ku mugaragaro muri Nzeri nyuma yo kurangiza manda ebyiri ntarengwa z’imyaka itanu.
AfDB ifite imari shingiro ya miliyari 318 z’amadolari, ni Banki y’ibihugu 54 bya Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa bo hanze y’umugabane barimo Amerika, u Buyapani na Arabia Saoudite. Umunyamigabane wa yo mukuru ni Nigeria.
Tah azakomeza imirimo mu gihe banki ihanganye na gahunda ya Washington yo kugabanya miliyoni 555 z’amadolari ya Amerika mu kigega cyayo gishinzwe iterambere rya Afurika (ADF), gitanga inkunga ihendutse ku bihugu birenga 30 byo ku mugabane wa Afurika bikennye cyane.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo Afurika in One kivugira abakene cyane ku Isi, Serah Makka, yagize ati: “Ubukungu bwa Afurika buri ku gitutu kinshi, aho buhura n’ibibazo byinshi nko kwiyongera kw’imyenda, izamuka ry’ibiciro, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’umwanya muto w’imari.”
Hagati y’ibikorwa remezo n’ibikenerwa mu ishoramari ry’igihe kirekire, ibihugu bya Afurika bikeneye inkunga nyinshi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
AfDB yashyize ahagaragara icyuho cy’ingengo y’imari yo guhindura imiterere ku madolari arenga miliyari 400 z’amadolari, ni ukuvuga hafi 14% by’umusaruro uteganijwe ku mugabane wa Afurika mu 2030.


