Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare, rwakatiye abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma na bagenzi babo gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Mu cyumweru gishize ni bwo Barafinda na bagenzi be bari baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu baregwa n’ubushinjacyaha.
Ni ibyaha ibifitanye isano n’ibiganiro bagiye batambutsa ku miyoboro ya YouTube.
Usibye Muchoma na Barafinda, abandi bareganwa na bo ni Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet na Tumukunde alias Fitboy Djuma.
Mu rubanza rwabo rwaburanishirijwe mu muhezo, ubushinjacyaha bwari bwabasabiye kubafunga by’agateganyo, kubera “uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho.”
Ni ubusabe urukiko rwahaye umugisha mu mwanzuro warwo wasomwe kuri uyu wa Gatatu.
Ku wa 29 Mutarama ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barafinda na bagenzi be, bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.


