Ikipe y’Igihugu ya Basketball yatsinzwe n’iy’u Burundi amanota 53-52.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma mu yo gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers.
Ni imikino yaberaga i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.
U Rwanda rwari rwayitangiye rutsinda amakipe ya Eritrea, Sudani y’Epfo na Tanzania; mbere yo guhura n’u Burundi kuri uyu wa Gatatu.
Ni umukino iyi kipe yasabwaga gutsinda ikabona itike yo kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika; gusa biza kurangira bibaye ngombwa ko amakipe yombi yisanga mu wundi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane.
U Rwanda rwari rwitwaye neza mu gace ka mbere karangiye rutsinze amanota 18-15 y’u Burundi; aka kabiri na ko rugatsinda ku manota 18-16.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 36-31 y’u Burundi.
Agace ka gatatu iyi kipe na ko yaje kugatwara ku manota 10-8; gusa nyuma y’uburangare bukomeye birangira Abarundi batwaye agace ka nyuma ku manota 14-6; nyuma yo kubifashwamo cyane na Guibert Nijimbere wahoze akinira Patriots.


