Ikipe ya Bayern Münich yo mu Budage ku wa Gatanu yasheshe amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda agamije kurumenyekanisha biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, impande zombi zinjira mu mikoranire mishya.
Iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku wa Gatanu bombi bemeje ko binjiye mu cyiciro cya kabiri cy’imikoranire kizibanda ku gushaka abakinnyi ba ruhago bakiri bato no guteza imbere impano zabo; biciye mu kwagura irerero iriya kipe ifite i Kigali.
Muri Kanama 2023 ni bwo Bayern Münich n’u Rwanda bari basinyanye amasezerano y’imikoranire yari afite intego nyamukuru yo kumenyekanisha ubukerugendo bw’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.
Deutsche Welle yatangaje ko Bayern Münich yafashe icyemezo cyo kureka ‘Visit Rwanda’ nyuma y’igitutu yari imaze igihe ishyirwaho isaba kureka imikoranire n’u Rwanda rushinjwa kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni igitutu cyarushijeho kwiyongera mu mezi ashize, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba yandikiraga iyi kipe cyo kimwe n’amakipe ya Arsenal na Paris Saint-Germain; ayasaba kureka imikoranire n’u Rwanda.
Icyo gihe Kayikwamba yagaragarije ariya makipe ko amafaranga u Rwanda ruyaha aba yaturutse mu maraso y’abanye-Congo yavuze ko amaze igihe amenwa.
Nyuma y’ibaruwa ya Kayikwamba, Umuyobozi Mukuru wa Bayern Münich, Jan-Christian Dreesen yabwiye DW ko barimo bakurikiranira hafi ibibera muri RDC; ndetse amakuru avuga ko nyuma iyi kipe yaje kohereza abayobozi bayo mu Rwanda.
Gusesa amasezerano ya Bayern Münich n’u Rwanda bisobanuye ko ubutumwa bwa ‘Visit Rwanda’ butazongera kugaragara ku byapa byo muri Stade ya Allianz Arena iriya kipe isanzwe ikiniraho, nk’uko byari bisanzwe.


