50082513631_e26a415f4f_h

Bazongere Rosine yavuye i Kigali n’amaguru agera i Rubavu

Bazongere Rosine, wamamaye muri sinema nyarwanda, yageze i Rubavu nyuma yo gukora urugendo rw’ibirometero 150 n’amaguru.

Uru rugendo rwamaze iminsi ine, rukaba rwari rugamije gukangurira abantu gukora siporo ngororamubiri kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Yahagurutse i Kigali ku wa 20 Werurwe 2025, anyura mu turere dutandukanye. Ku munsi wa mbere yaraye kwa Nyirangarama nyuma yo gukora ibirometero 48 mu masaha arenga 10. Ku munsi wa kabiri, yakomeje i Musanze aho yaraye nyuma yo gukora ibirometero 44.9 mu masaha arenga 10.

Ku munsi wa gatatu, yageze i Nyabihu nyuma yo gukora ibirometero birenga 30 mu masaha arindwi. Uru rugendo yarusoreje i Rubavu ku wa 23 Werurwe, aho yakoze ibirometero 27.1 mu masaha arenga atandatu.

Muri uru rugendo, Rosine yari aherekejwe n’abantu batandukanye barimo Cedric, wamuherekeje kuva i Kigali kugera i Musanze, na Josiane wamufashije kugera i Rubavu.

Yatangaje ko uru rugendo rwamufashije cyane kuruhura umubiri no gutekereza neza, ari na byo yifuza ko abandi babigiraho.

Bazongere Rosine ni umwe mu batangije itsinda Walking for Health Body and Mind, rigamije guteza imbere siporo yo kugenda n’amaguru no guterera imisozi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *