Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yasuye ingabo z’iki gihugu ziri mu birindiro bitandukanye zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Bemba ari i Goma kuva ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023.
Ibirindiro by’Ingabo za RDC yasuye ni ibiri mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Rutshuru ndetse n’ibya Luhonga ho muri Masisi; mu rwego rwo gutera akanyabugabo ingabo zimaze igihe ku rugamba.
Ni Jean Pierre Bemba wari uherekejwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa cyo kimwe na Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba.
Mbere yo gusura izi ngabo Bemba yari yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC kuzishyira hasi ikayoboka ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Minisitiri w’Ingabo za RDC yazisuye ku mirongo y’urugamba, mu gihe Guverinoma y’i Kinshasa imaze igihe itangaza ko ziryamiye amajanja mu rwego rwo kwitegura ibitero by’inyeshyamba za M23.
Jean Pierre Bemba amaze igihe atangaza ko izi nyeshyamba ziri kwisuganya mu rwego rwo kugaba ibitero ku mujyi wa Goma; ibyo ubuyobozi bw’uyu mutwe bumaze igihe bunyomoza.


