Amakamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) yikoreye imfashanyo y’ibyo kurya bigenewe abavanwe mu byabo n’imirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatwitswe n’insoresore zariye karungu muri Oicha, Kivu y’Amajyaruguru.
Izi nsoresore ngo zari zarakajwe n’uko polisi yazibujije kujyana ubwazo mu buruhukiro imirambo y’abantu bari baraye biciwe muri icyo gice n’inyeshyamba za ADF. Ibyo kurya hafi ya byose byari bishyiriwe impunzi rero byahiye birakongoka.
Des camions du PAM contenant des vivres pour les déplacés incendié ce mardi matin par des jeunes à Oicha(Nord-Kivu). Ces jeunes étaient en colère parce que la police leur a interdit de transporter eux-màªmes, à la morgue, les corps de victimes de la tuerie de cette nuit, attribuée… pic.twitter.com/4XJUBKKINi
— Radio Okapi (@radiookapi) October 24, 2023
Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko byibuze abantu 26 bishwe na ADF mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukwakira muri Oicha, umurwa mukuru wa Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mibare ni iy’agateganyo nk’uko byatangajwe n’abayobozi bemeza ko gushakisha bikomeje ngo hamenyekane aho abaturage bamwe batari kugaragara bari.
Mu bantu bishwe harimo barindwi bo mu muryango umwe biciwe mu nzu yabo.
Abigaragambya bariye karungu, biganjemo urubyiruko rero, batwitse imodoka zikoreye imfashanyo ubwo zari zigeze kuri stade ya Mbimbi, muri Komini y’icyaro ya Oicha mu rwego rwo kugaragaza uburakari bwabo.


