Beni: FARDC iravuga ko yivuganye abarwanyi ba ADF barimo komanda wabo

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziratangaza ko zishe inyeshyamba eshatu za ADF zirimo komanda wazo mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru .

Byari mu gikorwa cyakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukuboza 2022, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo muri ako karere, watanze aya makuru mu butumwa bwoherereje abanyamakuru.

“Umuyobozi wa ADF ufite ubwenegihugu bwa Uganda witwa Bashir Mugambashi n’abandi bantu babiri bagize uyu mutwe w’iterabwoba bishwe na FARDC mu mujyi wa Kabalwa, ni mu Murenge wa Ruwenzori. Hari mu mirwano hagati y’ingabo za leta n’itsinda ry’abagabye igitero mu ijoro ryo ku wa gatatu, ”ibi bikaba byavuzwe na Capt. Antony Mualushayi, umuvugizi wa FARDC muri icyo gice.

Nk’uko tubikesha urubug 7sur7.cd, uyu musirikare mukuru yongeyeho ko ibikoresho byinshi by’intambara byigaruriwe n’abasirikare ba FARDC.

Yagize ati “Imbunda ya komanda wishwe na Motorola ye byafashwe n’ingabo za leta. Kugeza ubu, ibintu biri kugenzurwa n’abasirikare ba Congo bakomeje kugenzura ako gace … ”

Icyakora, imiryango itegamiye kuri leta itangaza ko nyuma y’iyi mirwano, ibikorwa byinshi byagabanutse muri ako karere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *