Beni: Inyeshyamba zishe abaturage 29 zishimuta abandi 50

Abasivili 29 barishwe abandi 50 barashimutwa mu gihe cy’iminsi ibiri y’ibitero by’inyeshyamba za ADF mu biturage bya Moliso, Beu-Manyama na Musangwa, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ubu bwicanyi bwakozwe ku wa kabiri ushize no kuwa Gatatu, ku itariki 30 na 31 Werurwe 2021.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano na Sosiyete Sivile, aravuga ko mbere yo kwibasira abaturage, inyeshyamba zabanje kugaba igitero ku birindiro bya régiment ya 2101 ya FARDC biherereye muri iki gice.

Igisirikare cyo kivuga ko cyaburijemo icyo gitero cy’inyeshyamba kivuga ko bigaragara ko zateye zituruka muri Ituri.

Ayo makuru kandi nk’uko tubikesha Radio Okapi aravuga ko inyeshyamba ebyiri mu zagabye icyo gitero nazo zahasize ubuzima.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *