Mu Rwanda rwa mbere y’umwanduko w’abakoloni, uburyo bwo guhererekanya inkuru n’amateka byakorwaga mu buryo bw’ibitekerezo kuko nta bumenyi bwo kwandika nk’uko tubufite none bwari buhari. Ibyerekeye imyemerere nabyo babihererekanyaga batyo, ijambo ry’Imana n’ukuri kwayo bari babizi neza cyane kuko byari biri mu mitima yabo, ntaho babisoma mu nyandiko. Ibi kandi ni nako byahoze no muyindi mico, kuko inyandiko dufite ubu zitwa ijambo ry’Imana ari ibitekerezo by’abantu babayeho mbere y’uko byandikwa. Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe uko uburyo bw’inyandiko bwiswe ijambo ry’Imana bwabaye umuyoboro w’Icengezamatwara n’icengezamuco by’abakoroni.
Inyandiko zitwa ijambo ry’Imana ni inyandiko usanga zisobanura uko ibiriho byose byabayeho n’amategeko abigenga, izi nyandiko ariko usanga ari ibitekerezo biba byaratangiye kubaho mu miryango itandukanye mu buryo bw’uruherekane mvugo nyuma bikaza gushyirwa mu buryo bw’inyuguti. N’ubwo bimeze bityo ntidukwiriye gutekereza ko ibitekerezo bisobanura inkomoko yo kubaho n’amategeko abigenga biboneka mu miryango yatanze indi kugira uburyo bwo kubibika mu nyandiko. N’ubwo ariko bifatwa na benshi ubu aho usanga ibitekerezo bisobanura inkomoko y’Ibiriho n’amategeko abigenga byacengeye mu mitwe y’abantu benshi ari ibikubiye mu bitabo byanditswe n’imiryango yagize uburyo bwo kubika ibitekerezo byabo mu nyandiko kuva kera
Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu cyabayeho kuva kera gifite umuco n’ururimi ndetse n’imenyamana byacyo byihariye. Abazungu bamaze gukandagira mu Rwanda baje bazanye ibyabo kandi baza bazanye n’Impunduramatwara yacengezwaga hifashishijwe inyandiko, kuva icyo gihe abantu batangiye gutekereza ko ibyanditswe byose ari ukuri kandi ko nta kuri kutagira aho kwanditswe ku buryo ubwira umuntu ikintu yaba atacyumva agahita akubaza ati “Byanditswe he?”
Ibya Kazungu byarushijeho gushinga imizi cyane binatewe n’uko igihe yarimo yigisha anatoza Abanyarwanda uwo muco wo gusoma no kwandika, ibyifashishwaga ari bya bitabo bikubiyemo imyemerere n’Imitekerereze mvamahanga, nta gushidikanya rero ko kwiga gusoma no kwandika byajyanaga n’icengezamuco ubwo kumenya kwandika no gusoma bikajyana no kureka gutekereza no gukora mu muco w’Iwanyu, ahubwo ujijutse akaba ari uwegereye abazungu mu myemerere, imitekerereze n’imigirire. Igihamya ibi ni uko mu bantu bamenye kwandika mbere atari benshi bashishikajwe no kwandika iby’umuco wacu, mbese basobanure neza icyajyaga kudufasha kumenya byimbitse uko abakurambere bacu bumvaga inkomoko y’ibiriho n’amaherezo yabyo.
Ibyo byose byatewe n’uko bumvaga ko ibitekerezo byo muri Bibiliya bigishijwe ariko kuri, naho iby’iwacu bikaba amahomvu ku buryo ntawe byakagombye gushishikaza. Ntabwo babashije gutahura ko nabyo ari ibitekerezo byahawe agaciro na ba nyirabyo kugira ngo nibimara gukwira Isi yose, bizabashe kubaka ugukomera kw’amahanga yabo maze abazajya bababona bajye bifuza kumera nkabo. Haba ubwo abantu bo muri iki gihe baremajwe n’inyandiko bashobora kwibwira ko ibihugu byatanze u Rwanda kugira umuco wo kubika mu nyandiko byatumye bagira isumbwe ku bijyanye no kumenya Ijambo ry’Imana ariko siko biri. Umushakashatsi Paul Del Perugia we agaragaza ko inyandiko ari amaburakindi akoreshwa mu kubwira imbaga y’abantu badateraniye hamwe (Les derniers rois mages p.258, 260) byumvikane neza ko uburyo bw’inyandiko ari uburyo bw’abantu si uburyo cyangwa ubushake bw’Imana , kuko abemera Imana benshi bemera ko iba hose no muri byose idakeneye kubwira Umunyarwanda binyuze mu nyandiko y’Umunyaburayi ndetse n’undi uwo ari we wese .
Imyumvire yo kumva ko abafite igitabo cy’iyobokamana cyanditse barusha amahirwe abatagifite yaturutse ku kubeshywa ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana cyangwa se ibyanditswe byera ,ibyitwa ibyanditswe byera bikaba ari inyandiko zose zifite ibyo zitumenyesha ku Mana ariko zimwe muri izo nyandiko ntabwo ziri muri Bibiliya ahubwo inyandiko ziri muri Bibiliya ni izagiye zitoranywa muri nyinshi zariho kandi ibyo bigakorwa mu nyungu n’ubushake by’abazitoranije aribo bahisemo guha Isi ibyo bashaka kuyiha byitwa ijambo ry’Imana.
Nk’ubu mu nyandiko zindi zitashyizwe muri Bibiliya kandi nazo zanditswe muri uwo mujyo harimo izigaragaza amateka ya Yezu, ubuzima bwe yabayemo, abagore yashatse n’abana yabyaye hari inyandiko kandi ziri ahagaragara nk’igitabo cy’ibyakozwe na Filipo intumwa (les actes de philippe), Urwandiko rwa Yuda, urwa Maria Magadalena n’ubutumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Barnaba n’ibindi byinshi byahishwe,.. umushakashatsi Bishop Atikins agaragaza ko Bibiliya ari umushinga wizwe ugamije kwigarurira abantu (Mass mind Control) binyuze mu izina ry’ubumana ( Blind faith of the idiot, the true origin of Christianity, by B. Atikins.)
Nta gushidikanya ko kuba Ubwami bwacu bwararambye kugeza mu 1959 byaba byaratewe no guha agaciro ijambo ry’Imana rivuye mu kanwa k’Abiru n’Abahanuzi ndetse kandi kugeza n’ubu abantu nk’abo bagifite iyo mpano duhamya ko bakiriho mu gihugu cyacu. Tuzi neza ko hari abagikomeje kwifubika agatirano kanze kutumara imbeho n’ubwo tukamaranye imyaka myinshi, basoma ibi bakatwisekera cyangwa bakadukwena, nyamara bagakwiriye kumenya ko ibyo bemera ndetse bakabirwanira ku rwego rwo kuba banabipfira cyangwa bakabyicanira ntacyo birusha iby’iwacu usibye ko bene byo babihaye agaciro bakamenya ko byakwifashishwa, ubukungu n’ubuhangange byabo bikazamuka naho ibyacu bigasyigingira .
Iyobokamana ry’abazungu ryaje ari umushinga ubyara inyungu z’igihe kirekire kimwe n’indi mishinga bategurira mu Isi izamura ubukungu bwabo. Iri yobokamana ni umushinga w’ubukungu w’abo ryakomotseho bihabanye n’ikindi kintu cyose cy’ibyo abantu biringizwa ku Mana . Igihe rero abantu bakiriye iyi myemerere, baba bahanganye n’ibyo ibyiswe ijambo ry’Imana ribasezeranya, abo bikomokamo bo bubaka ubukungu.
Ibitekerezo by’umwanditsi ku giti cye


