Ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Cristiano Ronaldo nyuma yo gutandukana na Manchester United yahoze akinira.
Iyi kipe yemeje ko yasinyishije uriya munya-Portugal amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu kwezi gushize ni bwo Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United bari bagifitanye amasezerano y’umwaka umwe, nyuma yo kugirana ikiganiro cyaje kurikoroza n’umunyamakuru Piers Morgan.
Icyo gihe yashinje iriya kipe y’i Manchester kumugambanira, ndetse avuga ko adashobora kubaha Umuholandi Erik Ten Hag uyitoza.
Cristiano nyuma yo gusinyira Al Nassr, yatangaje ko afite “amashyushyu menshi yo gukina mu yindi shampiyona, mu kindi gihugu.”
Yunzemo ko icyerekezo cy’iriya kipe “kiratanga icyizere.”
Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al Nassr nyuma yo gutwara ibikombe bitandukanye mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi yagiye akinira.
Ni ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ya Espagne, bibiri bya Super Coupe, bine bya UEFA Champions league na bitatu by’Isi by’ama-Clubs yatwaranye na Real Madrid.
Ni nyuma yo kuyitsindira ibitego 450 mu gihe cy’imyaka icyenda yayikiniye.
Ronaldo kandi mu myaka itatu yakiniye Juventus yashoboye gutwarana na yo ibikombe bibiri bya shampiyona y’Abataliyani ndetse na kimwe cya Copa Italia, mbere yo kuyivamo agasubira muri Manchester United.
Iyi kipe y’i Manchester mbere yo kuyigarukamo yari yarashoboye gutwarana na yo ibikombe bitatu bya shampiyona y’Abongereza, icya FA Cup, icya UEFA Champions league ndetse n’icy’Isi cy’ama-Clubs.
Al Nassr nyuma yo gusinyisha Cristiano Ronaldo, yavuze ko atazaha iyi kipe icyerekezo gusa ko ahubwo azanagiha shampiyona yose ya Arabie Saoudite, kiriya gihugu ndetse n’ibiragano by’abana bato bagikomokamo.


