Bidatunguranye, Munyantwali Alphonse yatorewe kuba Perezida wa FERWAFA

Munyantwali Alphonse wari umaze igihe gito ari Perezida wa Police FC, yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Munyantwali wanabaye Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba, yatorewe mu nteko rusange ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena.

Uyu mugabo wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, yatowe ku majwi 50 kuri 56 y’abitabiriye itora, akaba agomba kuyobora FERWAFA imyaka ibiri iri imbere mu rwego rwo gusoza manda ya Komite iheruka kwegura.

Abandi batowe barimo Habyarimana Matiku Marcel wari uyoboye FERWAFA mu nzibacyuho watorewe kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari.

Mugisha Richard ni we watorewe kuba Visi-Perezida wa Kabiri ushinzwe tekiniki, na ho Rugambwa Jean Marie atorerwa kuba Komiseri ushinzwe imari.

Komiseri ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga ni RWAKUNDA Quinta, ushinzwe gutegura ibikorwa muri FERWAFA aba TURATSINZE Amani Evariste.

HABIMANA Hamdan we yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, MUNYANKANA Ancille atorerwa kuba Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore na ho Rurangirwa Louis atorerwa kuyobora komisiyo ishinzwe umutekano muri Ferwafa.

Komisiyo y’ubujurire yahawe Gasarabwe Claudine, iy’ubuvuzi ihabwa Gatsinzi Herbert.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *