ap22102831760261.jpg

Biden agiye guha Ukraine ibikoresho bya gisirikare bya miliyoni 800$ byo guhangana n’u Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ubuyobozi bwe buzatanga miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika y’inyongera ari mu nkunga ya gisirikare yo gufasha Ukraine gukaza ubwirinzi bwayo imbere y’ibitero by’u Burusiya mu burasirazuba bw’igihugu.

Inkunga izaba igizwe n’ibikoresho birimo intwaro zirasa kure n’amasasu yazo, imodoka z’imitamenwa zitwara ingabo na za kajugujugu nk’uko byatangajwe na Biden mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu ushize nyuma yo kuvugana kuri telephone na Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine.

Biden yagize ati: “Iyi gahunda nshya y’imfashanyo izaba irimo sisitemu nyinshi z’intwaro zikomeye tumaze gutanga ndetse n’ubushobozi bushya bujyanye n’igitero cyagutse twizeye ko u Burusiya buzatangiza mu burasirazuba bwa Ukraine.”

Ati: “Intwaro Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bahaye Ukraine byagize uruhare runini mu gukomeza kurwanya igitero cy’u Burusiya.”

Imfashanyo nshya igejeje inkunga y’Amerika muri Ukraine, kuva ingabo z’u Burusiya zatera iki gihugu ku ya 24 Gashyantare, kuri miliyari 2.4 z’Amadolari.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Alan Fisher, ukorera i Washington, DC, yavuze ko iyi porogaramu idakeneye kwemezwa na Kongere, ati: “kandi izo ntwaro, tubwirwa ko zizagera muri Ukraine vuba na bwangu …”

Bimwe mu bikoresho bishya bizakenera kubanza gutoza Ingabo za Ukraine kubikoresha, nk’uko umuvugizi wa Pentagon, John Kirby yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu.

Kirby yagize ati: “Sisitemu izakenera imyitozo y’inyongera ku ngabo za Ukraine ni za howitzers [na]… radar irwanya artillery, ntabwo ari sisitemu igoye gukoresha, ariko ntabwo ari zimwe bafite mu zo bakora.”

ap22102831760261.jpg

Ibi kandi byatangajwe nyuma y’umunsi umwe Biden avuze ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin akora “itsembabwoko” muri Ukraine. Ku wa gatatu, Kremlin yamaganye ibyo perezida wa Amerika yavuze ivuga ko “bitemewe”.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo twemeranya rwose kandi tubona ko bitemewe kugerageza kugoreka ibintu muri ubu buryo.”

Hagati aho, Ukraine yashinje u Burusiya guhagarika imodoka z’imfashanyo ku baturage bagotewe i Mariupol, umujyi w’icyambu cyo mu majyepfo umaze ibyumweru byinshi ugoswe n’ingabo z’u Burusiya. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze mu ntangiriro z’iki cyumweru ko abantu bagera ku 21.000 bapfiriyeyo kuva igitero cyatangira.

Twababwira ko kuri uyu wa Gatatu ushize kandi, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi nawo wemeje inkunga ya gisirikare y’inyongera ingana na miliyoni 543 z’amadolari yo gufasha Ukraine. Muri rusange, E.U. ikaba imaze guha Ukraine inkunga ingana na miliyari 1.63 z’amadolari yo gufasha igihugu kwirwanaho imbere y’ibitero by’u Burusiya nk’uko byatangajwe na CNN.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *