Biden mbere yo kuva ku ntebe isumba izindi yarengeye umuhungu we Hunter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yarengeye umuhungu we, Hunter Biden, mu buryo butunguranye nyuma y’uko inshuro nyinshi yagiye atangaza ko atazitabira ibintu bijyanye n’ibibazo by’amategeko umwana we yari ahanganye nabyo.

Iyi ngingo yabaye ishingiro ry’ibiganiro byinshi muri politiki y’Amerika, bamwe barayishimira, abandi barayinenga, bavuga ko bishobora kuba ari ugukoresha nabi ububasha bwa Perezida. N’ubwo bimeze bityo, Biden yavuze ko icyemezo cye kigamije gutuma umuryango wihanganira ibibazo by’ubuzima kandi kikarinda gukomeza guciribwaho urubanza mu ruhame.

Hunter Biden, yari ahanganye n’ibirego bifitanye isano n’imisoro no kwifashisha imbunda, amakimbirane y’ibi birego yari amaze igihe kinini ashyirwa mu majwi cyane n’abatavuga rumwe na se mu ishyaka ry’Abarepubulika.

Abinyujije mu itangazo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ku Cyumweru yatangaje ko yarengeye umuhungu we, Hunter Biden.

Ati :”Uyu munsi, nasinye imbabazi zihariye ku mwana wanjye Hunter, kuva ku munsi nafata ubuyobozi, navuze ko ntazivanga mu byemezo by’Ikigo cy’Ubutabera, kandi nabihagarariye n’ubwo narebaga umuhungu wanjye atotezwa by’umwihariko kandi bidakwiye.”

Ibiro bya Perezida byari byaragaragaje kenshi ko Biden atazaha imbabazi cyangwa kugabanyiriza igihano umuhungu we Hunter, usanzwe ari umunywi w’ibiyobyabwenge wari wagizwe iciro ry’imigani n’abarwanashyaka b’Abarepubulika barimo na Perezida watowe, Donald Trump.

Ati: “Nta muntu ufite ubushishozi ushobora kureba ukuri ku byaha bya Hunter, ngo agere ku yindi myanzuro itari uko yatoranyijwe by’umwihariko kuko ari umwana wanjye.”

Ibi Biden yabigarutseho mu itangazo ryasohotse mbere y’urugendo ari gukorera muri Afurika.

Imbabazi zatanzwe zagaragaje ko “zuzuye kandi zidakuka,” zishyirwa ku byaha byose kuva kuva tariki ya 01 Mutarama 2014, kugeza ku wa tariki ya 01 Ukuboza 2024.

Hunter Biden, yari ategerejwe guhanishwa igihano ku byaha byo gutanga amakuru y’ibinyoma no guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’imbunda muri uku kwezi.

Muri Nzeri, yemeye icyaha cy’uko yananiwe kwishyura miliyoni 1.4 z’amadolari mu misoro, mu gihe yakoresheje amafaranga menshi mu biyobyabwenge, indaya, n’ibintu by’igiciro cyinshi, aho igihano cye kuri ibi birego by’imisoro cyari giteganyijwe ku wa 16 Ukuboza.

Ati: “Nemeye amakosa n’ibibazo byanjye mu bihe bibi by’ubuzima bw’umwijima byo kunywa ibiyobyabwenge, amakosa byankoreshejwe harimo kuntesha agaciro no gutesha agaciro umuryango wanjye ku mpamvu za politiki.”

Ibi Hunter Biden yabitangaje ku Cyumweru, yongeraho ko amaze imyaka irenga itanu adakoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “Mu bihe bibi by’ububata, napfushije amahirwe n’ibyiza byinshi, sinzigera ngereranya imbabazi nahawe uyu munsi n’ikindi kintu cyose, kandi nzashishikazwa no gufasha abari bagifite ibibazo.”

Abarepubulika barimo Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika bamaganye iki cyemezo

Donald Trump, ku rubuga rwe rwa “Truth Social”, yashinje Perezida Joe Biden guhohotera ubutabera mu gutanga imbabazi ku muhungu we, Hunter Biden, avuga ko bikwiye no gusubiza ku kibazo cy’imfungwa za “J-6” abantu bahanwe kubera uruhare bagize mu kwinjira ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika kuwa 06 Mutarama 2021, nyuma y’uko Trump yemeje mu buryo butari bwo ko yatsinze amatora yo mu 2020.

Ati :“Ese imbabazi Joe yahaye Hunter zirimo n’imfungwa za J-6 zimaze imyaka mu buroko? Aka ni agasuzuguro no gukomeretsa ubutabera!”

Uhagarariye Abarwanashyaka b’Abarepubulika, James Comer, uyobora Komite y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Igenzura n’Ubwizerwe, yavuze ko Biden yabeshye guhera ku ntangiriro kugeza ku musozo ku bikorwa by’umuryango we bijyanye no kugurisha ubushobozi bwo guhindura imyanzuro.

Perezida Biden yavuze ko ibirego byahagurukijwe ku muhungu we bigamije kumutoteza no kumuhungabanya.

Yagarutse ku ngingo y’uko ibirego bifitanye isano n’uko umuntu yujuje impapuro zo kugira imbunda bidasanzwe kugera ku rwego rw’urubanza rw’ibyaha.

Yongeyeho ko abandi bantu baba baratinze kwishyura imisoro kubera ibibazo by’ububata ariko bakazishyura hariho inyungu n’ibihano, nk’uko umuhungu we yabikoze, bakunze gufatirwa ibyemezo bidakurura urubanza.

Ati “Biragaragara ko Hunter yafashwe ukundi. Ibyaha bye byagaragajwe gusa nyuma y’uko bamwe mu mpirimbanyi za politiki yo kuntera utwatsi mu Nteko Ishinga Amategeko babishimangira. Mu kugerageza gusenya Hunter, bagiye banagerageza kunsenya.”

Mu 2023, abanyamategeko ba Hunter Biden bavuze ko ubushinjacyaha bwatesheje agaciro amasezerano yari gufasha kurangiza ibirego by’imisoro n’imbunda.

Ku Cyumweru ubwo yamuhaga imbabazi, Perezida Biden yavuze ko ayo masezerano yari “meza kandi aringaniye ku rubanza rwa Hunter.”

Perezida yavuze ko icyemezo cyo gutanga imbabazi yafashe ku mpera z’icyumweru cyashingiye ku kuvanga politiki mu rubanza rwa Hunter, bituma yemeza ko ubutabera butageze aho bukwiriye.

Ati “Ndabizi neza, nizera urwego rw’ubutabera, ariko mu guhangana n’ibi, na none nizera ko politiki yakoreshejwe nabi muri uru rubanza, kandi ibi byabyaye akarengane. Nibwo nafashe iki cyemezo, kandi nta mpamvu yo kugikereza.”

Yasoje yizeza ko Abanyamerika ko bazasobanukirwa impamvu umubyeyi n’umukuru w’igihugu ashobora gufata icyemezo nk’iki.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *