Ababyeyi b’umwana uri mu bari barashimuswe na ‘umutwe wa Hamas barashimira Perezida wa Amerika Joe Biden n’ubuyobozi bwa Qatar bwagize uruhare mu gutuma umwana wabo wari warashimuswe na Hamas arekurwa ubu akaba ameze neza.
Umwana w’umukobwa w’imyaka ine ufite ubwenegihugu bwa Israel n’Amerika washimuswe na Hamas mu gitero cyayo mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10), ni umwe mu bantu 17 bari bashimuswe barekuwe na Hamas ku cyumweru.
Avigail Idan icyo gihe yari afite imyaka itatu ubwo yashimutwaga, ababyeyi be bagabweho igitero banicwa n’abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas.
Umuryango wa Avigail wagize uti: “Twari dufite icyizere kandi tunasenga ngo uyu munsi ugere.”
Mu itangazo, Liz Hirsh Naftali na Noa Naftali, bo mu muryango wa Avigail, bagize bati: “Nta magambo dufite yo kumvikanisha ukwiruhutsa kwacu no gushima ko Avigail atekanye kandi aje imuhira.”
Banashimiye Perezida w’Amerika Joe Biden, leta ya Qatar n’abandi bagize uruhare mu gutuma Avigail arekurwa, banasaba ko n’abandi basigaye bashimuswe barekurwa.


