Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yijeje mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ubwirinzi buhambaya bw’ibitero bituruka mu kirere nyuma y’ibisasu ingabo z’u Burusiya zarashe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022.
Ubwo ingabo z’u Burusiya zari zimaze kugaba ibitero byo mu ntera ndende mu bice bitandukanye bya Ukraine, Biden na Zelensky bagiraniye ikiganiro ku murongo wa telefone, barabyamagana.
Ibiro bya Perezida wa USA, White House, byabisobanuye biti: “Yagaragaje ukwamagana ibitero bya misile u Burusiya bwagabye muri Ukraine, harimo no muri Kyiv kandi yihanganishije ab’abishwe n’abakomerekeye muri ibi bitero. Perezida Biden yiyemeje gukomeza guha Ukraine ubufasha ikeneye bwo kwirwanaho burimo ubwirinzi buhambaye bw’ibitero byo mu kirere.”
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yavuze ko USA n’ibindi bihugu by’inshuti bizakomeza gufatira ingamba u Burusiya mu rwego rwo kuburyoza ibitero bukomeza kugaba kuri Ukraine, kandi ngo iki gihugu kigabwaho ibitero kizakomeza guhabwa ubufasha butandukanye.
U Burusiya bwatangaje ko mu rwego rwo kwihorera ku gitero cyagabwe ku kiraro cya Crimea tariki ya 8 Ukwakira, na bwo bwarashe ku bikorwa by’ingenzi by’ingabo za Ukraine birimo iby’itumanaho n’ibitanga ingufu.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yabyemeje ati: “Ibitero bikomeye byifashishije intwaro zirasa kure byagabwe ku bikoresho by’ingufu bya Ukraine, ibigenzurwa n’igisirikare ndetse n’itumanaho. Ukraine niyongera kugaba ibitero by’itetabwoba ku Burusiya, hazabaho ibindi bisubizo by’igisirikare bikomeye, bisa n’ibyo kuri uyu wa Mbere.”
Gusa ibiro Umugaba Mukuru w’ingabo za Ukraine we yasobanuye ko muri misile 75, 41 zahanuwe zitaragera ku ntego. Ati: “Leta y’iterabwoba y’u Burusiya yagabye ibitero byinshi bya misile n’iby’indege, za UAV ku butaka bwa Ukraine. Kuva mu gitondo, umwanzi yarashe misile 75, 41 muri zo zahanuwe n’ingabo zacu zirwanira mu kirere. Ingabo za Ukraine zirakora ibishoboka byose mu kurinda abaturage.”


