Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze ikigo Gates Foundation, Bill Gates, yatangaje ko agiye gushora agera kuri miliyari 200 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa bigamije iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika. Ibi yabitangarije mu nama yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye ku cyicaro cyawo i Addis Ababa, mu nyubako ya Nelson Mandela Hall, aho yari yatumiwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’imena b’umugabane.
Mu ijambo rye, Gates yavuze ko iyi nkunga izatangwa mu gihe cy’imyaka makumyabiri iri imbere, ikazibanda cyane ku nzego z’ubuzima rusange, iterambere ry’ikoranabuhanga, uburezi bufite ireme, n’ibikorwa remezo. Yavuze ko intego ari ugufasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi bwo kwiyubaka, gutanga amahirwe angana kuri bose, no kurengera ubuzima n’imibereho y’abaturage, by’umwihariko urubyiruko n’abagore.
Bill Gates yagize ati. “Iyi si gahunda ishingiye ku buzakira bw’abantu cyangwa impuhwe, ahubwo ni ubushake bufatika bwo gufatanya na Afurika mu rugendo rwayo rwo kwigira. Afurika ifite urubyiruko rwinshi, rufite ubushake n’ubwenge. Ni ngombwa ko dushyiraho uburyo buhamye bwo kurushyigikira binyuze mu burezi, ubuvuzi bufite ireme n’amahirwe yo guhanga imirimo,”
Uyu muherwe wubatse izina mu ikoranabuhanga no mu bikorwa by’ubugiraneza yongeyeho ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu bufatanye n’ibihugu bya Afurika bigaragaza ubushake bwo kwiyubaka binyuze mu miyoborere myiza n’imikoranire ihamye. Gates Foundation, nk’umwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga batanga inkunga nini mu rwego rw’ubuzima ku isi, yavuze ko iyi gahunda izubakira ku bikorwa isanzwe ikora ariko ikagura icyerekezo cyayo ishyira imbere ibikenewe n’umugabane.
Yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika gufata aya mahirwe nk’inkingi y’impinduka z’igihe kirekire, aho yagize ati: “Ntitwifuza kuzana ibisubizo biva hanze ngo tubishyire ku mugabane. Twifuza gufasha Afurika kubona ibisubizo byayo, dufatanyije na za guverinoma, urubyiruko, abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta.”
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ndetse na ba Minisitiri b’ubukungu n’iterambere baturutse mu bihugu bigize uyu muryango. Dr. Amani Abou-Zeid, Umunyamabanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri AU, yashimye iki gikorwa avuga ko ari intambwe ikomeye mu guhindura isura y’umugabane, by’umwihariko igihe isi ihanganye n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ubukene bukabije n’ubusumbane mu mahirwe.
Yagize ati: “Iyi ni intangiriro y’impinduka zikomeye. Iki ni igihe cyo kureba imbere, tugakorana n’abafatanyabikorwa nka Gates Foundation kugira ngo dukemure ibibazo dufite twifashishije ubushobozi bwacu.”
Byitezwe ko izi nkunga ziteganyijwe zizagira uruhare mu mishinga itandukanye n’u Rwanda rushobora kwitabira binyuze mu nzego zifite aho zihuriye n’iterambere n’imikoranire mpuzamahanga.
Amakuru y’iyi nkuru yemejwe binyuze ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa Gates Foundation kuri uyu wa mbere, aho batangaje ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu mpera za 2025, hakurikijwe ibiganiro n’ibihugu byatangiye kwerekana ubushake bwo kuyitabira.


