15823658238_683f-9fa0b-2.jpg

Bimwe mu bikorwa byaranze Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020 ni umunsi udasanzwe ku mufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 amaze avutse, bikaba n’ibyishimo mu muryango wose wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri rusange.

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jeannette Nyiramongi akaba yaravutse ku itariki 10 Kanama 1962, ashakana na (Perezida) Paul Kagame ku itariki 10 Kamena 1989 ari nabwo yafashe izina ry’umuryango akitwa Jeannette Kagame, ubukwe bwabo bwabereye muri Uganda kubera ko bombi bari baramenyanye bari mu buhungiro bwatewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka yo hambere. Aba bombi batahutse mu 1994 nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’uko Paul Kagame abaye Perezida wa gatandatu w’u Rwanda bwa mbere mu 2000, Jeannette Kagame yahise ahabwa izina ry’umugore w’Umukuru w’igihugu (First Lady), atangira gushyigikira Perezida Kagame mu rugamba rwo kongera kubaka igihugu cyari cyarasubijwe inyuma na Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako agenda atangiza ibikorwa bye biganjemo iby’ubugiraneza ku batishoboye, cyane cyane urubyiruko n’abagore basaga n’abari barasigajwe inyuma n’ubutegetsi bwa repubulika zabanje.

Madame Jeannette Kagame ku ikubitiro yashinze umuryango udaharanira inyungu wa ‘Imbuto Foundation’ mu 2002, akaba anawubereye umuyobozi kugeza ubu. Uyu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ku bana biganjemo abakobwa ukaba waranagize uruhare runini mu iterambere ryabo, by’umwihariko mu kwishyurira uburezi abana b’abakobwa batishoboye ari nako bahabwa ibikoresho nkenerwa.

15823658238_683f-9fa0b-2.jpg

Madame Jeannette Kagame asangira n’abana bo mu muryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi

Jeannette Kagame kandi mu mibereho ye yakunze gushyira imbere gushyigikira abafite imbaraga nke nk’abakecuru, aho akunda kugaragara abasura bagasangira ndetse akanabagenera ubufasha aho bikenewe. Yakunze kandi kugaragara kenshi mu bikorwa by’umuryango wa AVEGA Agahozo washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wagize uruhare mu gusana imitima y’abarokotse Jenoside, kubafasha kwiyubaka no kwita ku mfumbyi, za Jenoside kimwe no guha amacumbi abatishoboye muri bo.

Jeannette Kagame ni umwe mu bantu bakunzwe n’abana bato kubera uburyo akunze kugaragara mu bikorwa byo kubitaho no gusangira nabo. Urugero ni nko kuba akunze kubatumira mu mpera z’umwaka akabasangiza ku minsi mikuru hitawe cyane ku baturuka mu miryango itishoboye, akabaha ibikinisho n’imipira yo gukina n’ibindi.

Jeannette Kagame kandi yagiye ayobora ibikorwa bitandukanye bya OMS birimo gufatanya n’Imiryango Mpuzamahanga yo kurwanya SIDA ku mugabane w’Afurika. Mu 2010, Jeannette Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga na Kaminuza ya Oklahoma muri USA kubera uruhare rukomeye yagize mu kurwanya agakoko ka SIDA no kurwanya ubukene. Yashinzwe kandi muri uwo mwaka ibikorwa byo kurwanya imirire mibi ku bana muri Afurika, muri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku biribwa.

Madame Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58 afitanye na Perezida Kagame abana bane ndetse n’umwuzukuru baherutse kubona nyuma y’uko umukobwa wabo, Ange Kagame washakanye na Ndengeyingoma Bertrand umwaka ushize yibarutse mu kwezi gushize.

1433942361_k46f0-445b2.jpg
Tariki 10 Kamena 1989, Jeannette Nyiramongi yashakanye na Paul Kagame

arton127484-9b08a.jpg
Tariki 15 Ukuboza 2019, Jeannette Kagame yasangiye n’abana basaga 200 iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani

2-28-2-cd00313ce-a7fe1.jpg
Jeannette Kagame akunda gusabana n’abana bato

cover_photo_option2-bd536.jpg
Aha Jeannette Kagame yifatanyaga n’abakecuru barokotse Jenoside isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango AVEGA Agahozo, tariki 23 Gashyantare 2020

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *