Ku wa Gatanu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamurikiye abawugendamo bisi nshya 20 ziheruka kugurwa, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo cyabaye agatereranzamba.
Bisi zamuritswe ni izaguzwe na sosiyete itwara abagenzi ya Jali Transport, zikaba zarakorewe mu gihugu cy’u Bushinwa.
Umuyobozi w’iyi sosiyete, Col (Rtd) Twahirwa Dodo, yabwiye itangazamakuru ko izi bisi uko ari 20 zatwaye Frw miliyari 3.
U Rwanda rwakiriye izi bisi mu gihe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hari ikibazo gikomeye cy’imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ni ikibazo Leta y’u Rwanda imaze igihe kirekire yizeza gushakira umuti; gusa kugeza ubu kuba cyakemuka burundu biracyari kure nk’ukwezi.
Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ( MININFRA), Uwase Patricie, yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu uhereye uwo munsi, bisi zirenga 300 zagombaga kuba zaraguzwe, zaranongerewe mu mihanda iri mu mujyi wa Kigali.
Gusa, igihe ntarengwa (tariki ya 27 Gicurasi 2023) cyageze nta bisi n’imwe iragurwa, nyamara ikibazo cy’ubucucike muri gare zo mu mujyi wa Kigali cyari gikomeje kugenda gifata indi ntera.
Muri Gicurasi uyu mwaka Dr Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko ziriya Bisi zari zaratinze kubera ko kuzishaka bijya bugorana.
Dr Nsabimana icyo gihe yavuze ko icyiciro cya mbere cya bisi u Rwanda rwagombaga kwakira kigomba kuba kigizwe n’imodoka 105, zagombaga kuboneka mu mezi ane uhereye uwo munsi.
Nyuma y’amezi amezi arindwi Abanyarwanda bizezwa Bisi zo kubafasha mu ngendo; muri bisi 300 bari bijejwe 20 zonyine ni zo zashoboye kuboneka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Médard Mpabwanamaguru, yabwiye itangazamakuru ko Bisi 20 u Rwanda rwakiriye zitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka ku kigero cya 6%.
Mpabwanamaguru yasobanuye ko ziriya bisi zitezweho kuzana imyanya y’imbere mu modoka, mu gihe umujyi wose ufite icyuho cy’imyanya 21,000.
Kuri ubu mu mujyi wa Kigali harabarurwa imyanya yo mu modoka zitwara abagenzi hafi 15,000.
Ibi bisobanuye ko umubare w’imodoka zikenewe uruta cyane uw’izisanzwe zitwara abagenzi.
Ibi bivuze kandi ko mu mujyi wa Kigali byibura hagikenewe izindi bisi zirwara abagenzi zibarirwa muri 300, kugira ngo kiriya kibazo gikemuke burundu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mbere y’uko uyu mwaka urangira buzaba bwakiriye izindi bisi zibarirwa mu ijana.
Bisi zamuritswe ku wa Gatanu byitezwe ko zizashyirwa mu mihanda ibamo abagenzi benshi, irimo uwa Nyabugogo-Kimironko and CBD (Downtown)-Kimironko.


