Imodoka nini (bisi) ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano express ya hano mu Rwanda, yakoreye impanuka ikomeye muri Uganda bamwe mu bari bayirimo barapfa abandi benshi barakomereka.
Iyi bisi ifite plaque RAD 798B, yakoreye impanuka mu gasantere k’ubucuruzi ka Muhanga gaherereye mu rugabano rw’uturere twa Rukiga na Ntungamo.
Yabaye mu rukerera (saa kumi) rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko iriya mpanuka yaturutse ku kuba iriya Bisi ya Volcano yagonganye n’indi ya sosiyete yitwa Oxygen yo muri Kenya ifite Plaque KCU 054L.
Maate yavuze ko impamvu nyamukuru ishobora kuba yateye iriya mpanuka ari igihugu cyinshi cyari mu muhanda, gituma abashoferi bombi batoroherwa no kubona ibyaturukaga imbere yabo mu buryo bworoshye.
Kugeza ubu abantu batandatu ni bo byamenyekanye ko bahise bagwa muri iriya mpanuka, mu gihe ababarirwa muri 30 bakomeretse bikomeye nk’uko Radio yitwa Rukiga F.M yabitangaje.
Abitabye Imana bivugwa ko harimo abashoferi bane, barimo aba bisi zombi.
Nyiri Sosiyete ya Volcano, Nizeyimama Mugabo Olivier, yabwiye BWIZA ko ku ruhande rw’imodoka y’iriya sosiyete hapfuye umushoferi, ushinzwe kugurisha amatike ndetse n’umushoferi wa sosiyete ya Trinity wari wateze bisanzwe.
Nizeyimama yunzemo ko amakuru yahawe ari ay’uko imodoka ya Modern ari yo yagonze iya Volcano, abashoferi babiri bayo ndetse n’umugenzi umwe bahita bapfa.
Nyuma y’impanuka abitabye Imana n’abakomeretse imodoka za Polisi ya Uganda ndetse n’imbangukiragutabara zahise zibajyana ikitaraganya ku kigo nderabuzima cya Lotom kiri mu santere ya Muhanga.


