Bissau: Umutekano wakajijwe nyuma yo gusesa inteko no gufunga televiziyo y’igihugu

Gukaza umutekano mu murwa mukuru wa Guinea-Bissau bishobora kugeza byibuze hagati mu Kuboza nyuma y’iseswa ry’Inteko ishinga amategeko ndetse n’ihagarikwa rya televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 4 Ukuboza. Amakuru y’ibanze yerekana ko ingamba z’umutekano zongerewe hafi ya Televiziyo y’igihugu ( TGB) na Radio bya Guinea-Bissau (RDN).

Perezida Umaro Embalo yasheshe Inteko ishinga amategeko igenzurwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ko bivugwa ko yaba yarakoranye n’abasirikare bo mu mutwe wa Guarde Nationale n’abayoboke b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Ugushyingo.

Andi makuru nk’uko tubikesha urubuga crisis24.garda.com, yerekana ko abantu benshi barwanya iseswa bigaragambije hafi y’inteko ishinga amategeko.

Kanda hasi usome inkuru bisa
https://bwiza.com/?Guinea-Bissau-Perezida-Embalo-yasheshe-inteko-ishinga-amategeko-nyuma-y-ipfuba

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) wagaragaje aho uhagaze ku itariki ya 1 Ukuboza, wamagana ibikorwa byose by’urugomo no guhungabanya itegeko nshinga muri Bissau.

Abayobozi bashobora gushyiraho amabwiriza abuza ingendo, kugenzura ibinyabiziga, amasaha yo gutahiraho, cyangwa kubuza guteranira hamwe bibaye ngombwa.

Ubwo kandi imyigaragambyo ishyigikiye leta cyangwa y’abatavuga rumwe na leta irashoboka, kimwe no guhagarika gutwara abantu hamwe n’ubucuruzi. Guhangana n’inzego zishinzwe umutekano nabyo bishobora kubaho, cyane cyane mu gihe abigaragambyaga bahungabanya bikabije cyangwa bakirengagiza amabwiriza ya polisi yo gutatana cyangwa kudateranira hamwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *