1024x576_cmsv2_d9e1caa6-33c8-5184-95a2-aceabdc7d61a-9645393

Bite by’urusaku rwinshi rw’amasasu rwumvikanye i Conakry?

Amakuru aturuka i Conakry muri Guinée aravuga ko kuri uyu wa Kabiri hafi ya gereza nkuru yo muri uriya mujyi humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu.

Kugeza ubu abarasaga ntibaramenyekana ndetse n’icyateye uko kurasa ntikizwi.

Ubutegetsi bwa Guinée ntiburatanga amakuru asobanura ibyabaye.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko umwe mu babonye irasana riba yabibwiye ko yabonye imodoka nyinshi zo mu bwoko bwa Pickup zuzuye abashinzwe umutekano ndetse n’imbunda za machine gun boherezwa mu karere ka Kaloum, rwagati muri Conakry.

Ni inzego zarimo Polisi ndetse n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe.

Abanya-Guinée bavuganye n’ibitangazamakuru bya Reuters na AFP bose bavuga ko bataramenya icyabaye, mu gihe amakuru avuga ko urusaku rw’amasasu rwamaze iminota irenga 30.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *