Bizageraho gukubita umwana muzajya mwaka uruhushya-Minisitiri

Minisitiri w’Ubuzima, Iterambere ry’umuryango, uburinganire, abana n’abakuze muri Tanzania, Dr Doroth Gwajima avuga ko uburengenzira bw’umwana bugomba kubahwa kugeza ubwo umubyeyi azajya ajya kumukubita, agasaba uburenganzira.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dodoma ku kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafrika wizihizwa kuwa 16 Kamena buri mwaka.

Dr Gwajima yavuze ko hazajyaho ikigo cy’igihugu kirengera abana kizabafasha kumenya uburenganzira bwabo.

Yagize ati ” Ubwonko bw’umwana birasabwa ko burindwa kugira ngo bwange guhisha ibikorwa by’ubugome bimukorerwa ari mu rugo. Ibi bizagera aho gukubita umwana bizajya bisaba kwaka uruhushya.”

Yamenyesheje ko uyu muhango uzitabirwa na visi-perezida, Phillip Mpango.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
BRD ntifite amakuru yuzuye ku banyeshuri yagurije/Perezida Macron yakubiswe / Yabyaye abana 10!
youtube.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *