Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports yari yasuye igitego 1-0, yuzuza umukino wa karindwi wikurikiranya itazi uko gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bisa.
Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wari utegerejwe na benshi.
Ni umukino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yaje yakaniye, dore ko yari imaze imyaka itatu ndetse n’imikino itandatu yikurikiranya itazi uko gutsinda APR FC bisa.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, n’ubwo Rayon Sports ari yo yashoboye kubona uburyo bwinshi bw’ibitego butigeze bubyazwa umusaruro n’abarimo Essombe Willy Onana cyo kimwe na Moussa Camara.
Uburyo bukomeye ku ruhande rwa APR FC yihariye igice cya mbere cy’umukino mu bijyanye no gutindana umupira bwabonetse ku munota wa cyenda w’umukino, ubwo Kapiteni Manishimwe Djabel wasaga n’uri wenyine imbere y’izamu yahabwaga umupira akawutera hanze y’izamu.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, gusa uko iminota yicuma Rayon Sports itangira kugenda irushwa.
APR FC yakoze impinduka ku munota wa 60 w’umukino zasize abarimo Lague Byiringiro wari wavunitse na Djabel Manishimwe basohotse mu kibuga, hinjira Ishimwe Aniet na Mugisha Gilbert.
Ni na ko byagenze nyuma y’iminota itanu ubwo Kapiteni Ndizeye Samuel wa Rayon Sports na we wari wavunitse yasohokaga mu kibuga agasimburwa na Ngendahimana Eric ‘Gasongo’; ndetse n’umunya-Kenya Paul Were winjiye asimbura Iraguha Hadji.
Uburyo bukomeye ku ruhande rwa APR FC bwaje ku munota wa 70 w’umukino ubwo Claude Niyomugabo yazamukanaga umupira akawukina na Ramadhan Niyibizi wawuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.
Byasabye umunota wa 74 w’umukino ngo APR FC yari yakunze kwisirisimba imbere y’izamu rya Rayon Sports ngo ifungure amazamu ibifashijwemo na Bizimana Yannick, ku mupira mwiza uyu rutahizamu wahoze muri Rayon Sports yari acomekewe na Ishimwe Anicet.
Iyi kipe y’umutoza Ben Moussa yakomeje kotsa igitutu mukeba wayo, gusa ntibashobora kubona igitego cya kabiri.
Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kugumana umwanya wa gatatu n’amanota 27 inganya na Kiyovu Sports bakurikirana, gusa kuri ubu ikaba irushwa inota rimwe ryonyine na Rayon Sports ya kabiri.
APR FC kandi irarushwa amanota atatu yonyine na AS Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.


